Kirehe: Umukecuru w’imyaka 73 bamusanze mu rutoki yapfuye

Umukecuru witwa Nikuze Edite wo mu Kagari ka Muganza mu murenge wa Gatore kuwa 07 Mata 2015 mu ma saa tanu bamusanze mu rutoki rwe aho yakoraga yapfuye, umuryango we ukaba uvuga ko asanzwe arwara umutima.

Eraste Niyonsaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muganza, avuga yazindutse ajya gukora mu gitondo nk’ibisanzwe ajya mu rutoki arufira nuko mu ma saa yine hanyura umwana asanga aryamye mu rutoki umwana aramwegera asanga yapfuye.

Ngo umwana yirutse ahuruza abaturage baratabara bahageze basanga yapfuye.

Niyonsaba agira ati “Abaturage bahise batabara dore ko hari na hafi y’umudugudu bahageze barampamagara dusanga koko yapfuye."

Ngo byabaye ngombwa ko ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi i Kirehe ngo batange uburenganzira bwo kujyana umurambo we mu Bitaro bya Kirehe ngo basuzume icyamwishe.

Yakomeje avuga ko umuryango we uvuga ko yajyaga akunda kurwara umutima agaheraho akeka ko wasanga ari wo yazize cyakora akavuga ko ibisubizo bikiri kwa muganga bitararangazwa.

Nikuze Edithe yashyinguwe kuri uyu wa 08 Mata 2015 mu Kagari ka Muganza aho yari asanzwe atuye.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana imuhe iruhuko ridashira kdi n’Umuryangowe wasigaye wihangane.

Kuruyasore J.b yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka