Mu kiganiro intumwa za MINAGRI zagiranye n’abashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Kirehe ku ikoreshwa ry’ifumbire mva ruganda n’indi miti ikoreshwa mu buhinzi, ku wa 14 Gicurasi 2015, mu rwego rwo kugaragaza akamaro k’ikoreshwa ry’ifumbire mu iterambere ry’ubuhinzi, Egide Gatari, umukozi wa MINAGRI ushinzwe ikoreshwa ry’amafumbire yavuze ko muri Miliyoni 94 abaturage bagombaga kwishyura hamaze kuboneka miliyoni eshatu gusa.

Ati “MINAGRI yagiranye amasezerano n’akarere ko bagomba kwishyura ifumbire bejeje, ariko biratangaje kuba muri miliyoni 94 z’ifumbire bafashe mu gihembwe cy’ihinga 2015 A bamaze gutanga miliyoni 3 gusa”.
Umwe mu bahinzi waganiye na Kigali Today utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko bari baramenyerejwe gufata ifumbire bumva ko ari Leta iyibahaye, ngo niyo mpamvu kwishyura batigeze babiha agaciro cyane, bityo umuhinzi yakweza akagurisha akumva ko ifumbire ari impano ya Leta.
Munyabugingo Céléstin, uhagarariye abacuruza ifumbire mu Karere ka Kirehe, avuga ko habaye ho kudohoka n’abayobozi ntibabibakangurira.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald yanenze uburyo abayobozi babyitwaramo kuko ngo baramutse begeranyije abaturage bakabakoresha inama babakangurira kwishyura babikora batazuyaje.
Ati “Ntitwavaho ngo tugaye abaturage gusa kuko namwe bayobozi b’Imirenge ntimwigeze mufata akanya ngo mubakangurire kwishura mu gihe bari bejeje, none bigeze aho imyaka bayigurisha”.

Yasabye abayobozi kubigiramo uruhare bagakangurira abaturage kwishyura ifumbire bahawe, kuko ngo kuba abaturage bahinga bakeza ndetse bagashakirwa amasoko y’ibihingwa bidakwiye ko bambura.
Mu gihembwe cy’ihinga 2015A abaturage ba Kirehe barasabwa kwishyura amafaranga y’ifumbire bahawe bahinga ibigori asaga miliyoni 90. Bahawe tariki 30 Kamena 2015 bakaba barangije kwishyura.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|