Kirehe: Imodoka Perezida Kagame yemereye abagize Koperative COCAMU yabagezeho

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ahagarariwe na Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Vénantie, yashyikirije impano y’imodoka koperative COCAMU ihinga ikawa yo mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe.

Iyi modoka yashyikirijwe COCAMU ku wa 07 Gicurasi 2015, ni iyo mu bwoko bwa HINO ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 40 n’ibihumbi 500, Perezida Kagame yemereye COCAMU tariki 20 Ugushyingo 2014, nabwo ahagarariwe na Minisitiri Tugireyezu mu muhango yari yatumiwemo wo kugabana ubwasisi bwa miliyoni 80 bungutse.

Imodoka Perezida Kagame yemereye abagize COCAMU bamaze kuyibona.
Imodoka Perezida Kagame yemereye abagize COCAMU bamaze kuyibona.

Minisitiri Tugireyezu yavuze ko iyi modoka ari impano Perezida yabemereye mu rwego rwo kubafasha mu mikorere myiza ya Koperative yabo.

Ati “Ni umwanya utagira uko usa wo kwakira impano mwagenewe na Perezida Paul Kagame, izabafashe mu bikorwa byanyu bya buri munsi. Ni ikimenyetso cy’urukundo Perezida abafitiye muzayifate neza kandi ibateze imbere”.

Minisitiri Tugireyezu yavuze ko iyi modoka ari impano Perezida yabemereye mu rwego rwo kubafasha mu mikorere myiza ya Koperative yabo.
Minisitiri Tugireyezu yavuze ko iyi modoka ari impano Perezida yabemereye mu rwego rwo kubafasha mu mikorere myiza ya Koperative yabo.

Abagize COCAMU bishimiye iyo mpano kuko ngo babonye imbaraga nyinshi mu iterambere ry’ibikorwa byabo, bakavuga ko batazigera batenguha Perezida Kagame muri gahunda afite zo guteza imbere abanyarwanda.

Bamurabako Juvenal, umuyobozi wa Koperative COCAMU yavuze ko ikibazo bari bafite cyo kugeza kawa ku ruganda gikemutse babikesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku mpano ikomeye y’imodoka.

Ati “Byandenze! Kera kawa yagurishwaga na Leta abaturage ntibagire icyo bakura mu musaruro wabo, ariko ubu turayitunganya tukajya mu mahanga tukavugana n’abazungu dushaka isoko. Byose ni umuyobozi mwiza harakabaho Kagame yatugiriye neza, reba za VUP, Ubudehe, Girinka none dore imodoka aduhaye n’iki twamwitura?”

Minisitiri Tugireyezu amaze guhereza imfunguzo z'imodoka perezida wa COCAMU uyicayemo.
Minisitiri Tugireyezu amaze guhereza imfunguzo z’imodoka perezida wa COCAMU uyicayemo.

Yavuze ko batazigera batenguha Perezida Paul Kagame bongera ingufu mu kazi kabo kuko imodoka bari bakeneye yabonetse, bagasaba ko itegeko nshinga ryahindurwa Kagame agakomeza kuyobora igihugu.

Koperative COCAMU yabonye ubuzimagatozi mu mwaka wa 2006 itangirana n’abanyamuryango 30. Ubu igizwe n’abantu 584 barimo abagore 226, imaze kwiyubakira ibiro ikoreramo, ubwanikiro, inzu y’ubuhunikiro, igipimo cya kawa, ishyamba ry’inturusu, ifite n’uruganda rutunganya kawa n’imashini ebyiri ziyitonora za miliyoni 15.

Minisitiri Tugireyezu ahereza Perezida wa COCAMU ibyangombwa by'imodoka.
Minisitiri Tugireyezu ahereza Perezida wa COCAMU ibyangombwa by’imodoka.

COCAMU isarura toni 200 za kawa mu gihembwe kandi buri mwaka abanyamuryango bagabana ubwasisi bwa miliyoni zigera ku 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri Tugireyezu yashimiye abagize COCAMU anabasezeranya ko ibyifuzo byabo bamutumye kuri Nyakubahwa Perezida wa Repuburika abisohoza.

Andi mafoto:

COCAMU isarura toni 200 za kawa mu gihembwe.
COCAMU isarura toni 200 za kawa mu gihembwe.
Imodoka COCAMU yahawe yahise itangira akazi.
Imodoka COCAMU yahawe yahise itangira akazi.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 5 )

perezida wacu oye erega nubundi ntawundi wakora nkibi ubundi se banyarwanda murabona hari ibyo kuvuga ko bazatora undi perezida niyo bavuga gutora ntawakwiyamamaza!!

alias yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

Turashimira Umuyobozi wacu mwiza koko pe imvugo niyo ngiro iyi mpano tuzayibyaza umusaruro kd tuzamura abaturage bo mu gihugu cyacu by’umwihariko mu murenge wa Musaza.

Ndagijimana Ernest yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

Paul Kagame intumwa y’Imana ikora icyo Imana ishaka ibyo yakoze ni intangiriro hari ibindi byiza byinshi bidutegereje

Tubeho yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

Iki gihugu kiyobowe neza rwose , nyakubahwa president kagame ntacyo twamunganya peee!! abaturage barishimye bameze neza urabona uwo mudamu utwaye moto koko??? yemwe badamu ni muhaguruke muhimire president wacu wabahaye ijambo rwose!!!!

nkotanyi yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

Paul Kagame intore izirusha intambwe ibyo avuze yabisubiramo , ni umuyobozi w’ibikorwa, imvugo ijyana n’ingiro

james yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka