Kirehe: Yari komvuwayeri none ageze kuri miliyoni zisaga 60
Ntazinda Damascène wo mu Murenge wa Kirehe, Akarere ka Kirehe arishimira urwego amaze kugeraho aho yari komvuwayeri wa Taxi ahembwa ibihumbi 30 ku kwezi akaba ageze ku rwego rwa miliyoni 60 n’uruganda rutunganya kawunga.
Uyu mugabo ubwo twamusangaga ku ruganda rwe ruzwi ku izina Freedom Kawunga twaganiriye avuga ko kuba ageze ku rwego rushimishije abikesha gutinyuka agakora.

Avuga ko yari afite intego zo gutera imbere kuko yakomeje kwiga imodoka arakora abona uruhushya rwo gutwara imodoka rwa burundu atangira ubushoferi.
Ngo ibihumbi 40 yahembwaga byatungaga umuryango w’abana batanu yareraga harimo n’uwo yarihiraga ku ishuri.
Kuva mu 1996 ubwo yatangiraga akazi ngo umushahara we yahitaga awushyira muri ako gacuma noneho amafaranga 800 yahabwaga yo kumutunga akaba ari yo ahahiramo abana.
Mu mwaka 2000 ngo yinjiye mu bucuruzi amaze kubona udufaranga dufatika kuko ngo mu kwizigama kwe hari amafaranga yajyaga ashyira mu gacuma amaze umwaka n’igice asanga amaze kugera muri miliyoni 1 n’ibihumbi 200.

Ngo gucuruza yabivuyemo agaruka ku bushoferi ahembwa ibihumbi 70 ku kwezi ngo uwo yatwariraga yaramwizeye amuha imodoka akajya amwishyura buhoro buhoro amaze kuyirangiza arayigurisha no muri banki bamuha inguzanyo agaruka mu bucuruzi.
Ngo Perezida Kagame ni we watumye agira igitekerezo cyo gucuruza ibiribwa ubwo mu mwaka wa 2010 yari amaze gusura Akarere ka Kirehe aje kwiyamamaze akibaza impamvu bamwe mu baturage barwaye bwaki kandi Kirehe ari akarere gafite ibiribwa.

Ati “Maze kuva ijambo rya Perezida ubwo yasuraga Kirehe akagaya impamvu abaturage barwaye bwaki nazindutse mu gitondo nafashe umugambi wo gucuruza ibiribwa ngura imashini isya isombe n’ibindi biribwa bitandukanye ndunguka pe”.
Avuga ko yagiye mu imurikagurisha i Gikondo aho yungukiye byinshi ndetse ahahurira na sosiyete yacuruzaga imashini irebye ibikorwa akora imusaba kumukopa imashini zitandukanye.
Ati “Eeeh, naratashye mbura ibitotsi ntekereza uburyo ibigori by’abaturage bipfa ubusa ibindi bikagurwa n’abanyakigali ntekereza kubaka uruganda. Negereye ya sosiyete bampa imashini akazi karatangira nsura inganda zitandukanye i Kigali ngo ndebe uko zikora nsanga nabishobora”.

Ngo yarakoze arunguka abaturage barishima abakiriya bariyongera none ageze kuri miliyoni zisaga 60 kandi yarishyuye n’imashini.
Mu gukurikiza gahunda ya Leta yo guhuza imbaraga muri 2014, yatangiye kugurisha imigabane ubu bakaba bafatanyije urwo ruganda ari abantu batatu.
Ngo byabaye ngombwa ko agurishamo imigabane 2, umwe kuri milioni 14 mu rwego rwo gufasha uruganda kwiyubaka kurushaho.
Freedom Kawunga igeze ku rwego rwo gutunganya toni icumi za kawunga ku munsi. Ngo bafite ingamba zo gufasha abaturage kubona isoko ry’ibigori byabo babonera na kawunga hafi ku giciro cyiza bakaba bifuza no kujya ku masoko y’ibihugu bya Burundi na Tanzaniya.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikinshimisha cya NTazinda umubonye ni umuntu wicisha bugufi kuburyo utashobora kumenya ko ibyo byose abifite;akunda no gusenga umuryango we ni abakristu;kandi agakora.N’atubere urugero.
Abanyarwanda nkaba,bakora bakiteza imbere nibo dukeneye, aha muri iyi nkuru nubwo mutatubwiye abo yahaye akazi ibyaribyo byose barahari, NTAZINDA nabere urugero benshi kandi abantu cyane urubyiriko batinyuke batangirire kuri duke bacore: conglaturation, nuko nuko
uyu afite umutwe ufungutse cyane kandi abandi bashatse bamukopere kuko amaze kugera ku rwego rushimishije
iyo mbonye Ntazinda nshima Imana nkakurikizaho Paul Kagame ese Kagame tuzamwite Mukeshimana ?????ibibyose nukubera ubuyobozi bwiza.dukore ntacyo tutazageraho.courage Ntazinda