Abanyakirehe bitwaye neza nabazanira Primus Guma Guma-Senderi
Umuhanzi Eric Senderi International Hit arasaba abaturage ba Kirehe nk’akarere avukamo kumutera inkunga na we akabahesha ishema abazanira igikombe cya PGGSS5.
Avuga ko Kirehe ari akarere akunda kuko ari iwabo, kandi ngo nabona amikoro azakomeza gukora ibikorwa bizamura akarere n’abaturage muri rusange.

Mu kiganiro twagiranye yagize ati“Abanyakirehe mbafitiye imishinga myinshi ntacyo nabima ubu nubwo amikoro ataraba menshi mfite gahunda yo gufasha abana bafite impano mu kuririmba, mfite na gahunga yo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside kandi narabitangiye kuko nahimbye indirimbo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere".
Senderi cyakora ngo impungenge afite ni uko abaturage ba Kirehe batamujya inyuma ngo bamushyigikire abibone kandi ari umwana wabo dore ko ngo inkunga yabo ikenewe mu rugamba arimo rwa Guma guma Super Star.
Yakomeje agira ati “Aka karere ntacyo nakima gusa nibaza impamvu batanshigikira ngo bigaragare. Ubu nabahaye Salax award mu njyana ya Afroabit ndumva ndi uwambere mu Ntara y’Iburasirazuba watwaye icyo gikombe none ubu ndi mu rugamba rwa Guma guma nubwo bitoroshye ariko ndabwira Abanyakirehe kumba hafi kandi bitwaye neza nabazanira icyo gikombe”.
Avuga ko naramuka atwaye icyo gikombe intsinzi izaba ibaye iy’Abanyakirehe bose akabasaba kumutora bakanamuba hafi aho azajya akorera Road shows ngo nka za Ngoma n’ahandi hose.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
senderi nakomerezaho turi kumwe nkabanyakirehe ahubwo nadu sobanurire uko amatora akorwa
nakomereze aho mu gihugu cyose turamushyigikiye
Aba stars b’abanyafrika bakina i Burayi iyo basubiye iwabo;mu mafranga bakorera;bagira ayo bagenera iwabo bakabubakira nk’ibitaro;bagashyira amazi muli za villages z’iwabo;amashanyarazi n’ibindi;ndetse n’abakinnyi bakinana babatera inkunga.None rero nawe wubatse nk’ishuli ugafatanya n’abandi bantu bavukayo;cyangwa inshuti za KIREHE;byakunda;cyangwa se undi mushinga munini;ukakwitilirwa maze urebe ukuntu bazagushyigikira.