Kirehe: Yapfuye amarabira ubwo yiteguraga kujya ku kazi
Nyiramahirwe Christine w’imyaka 46 wo mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe wari umucuruzi w’imiti (Farumasi) mu isantere ya Nyakarambi yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 10 Mata 2015 ubwo yiteguraga kujya ku kazi.
Nyiransabimana Perpetue, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhanga avuga ko Nyiramahirwe yahamagaye umumotari usanzwe amujyana ku kazi ava mu nzu ageze mu muryango atangira kudandabirana.
Ngo umumotari yaramufashe yicaraho gato arongera aragenda ariko ataka ko aribwa mu gifu, bamaze gusohoka mu gipangu ashaka kurira moto ngo ajye ku kazi yitura hasi umwana we wari aho afatanya na wa mumotari bamuryamisha mu nzu mu minota mike ahita apfa.
Umwana we avuga ko nyina yari asanzwe arwara igifu bakaba bakeka ko aricyo cyamuhitanye.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nukwihangana imana,imwakire narinikanze.ngizengo namarozi
Mwihangane. Nibura ubwo umwana we yabirebaga hari urundi rwikekwe ruvuyeho. Bibaho mu buzima, wasanga no kwa muganga ntacyo batakoze.
uwowatashye imana imwakiremubayo twihanganishije umuryangowe cyane uwomwana yapfiriye mumaboko.
Imana imwakire mû bayo
Bibaho