Kirehe: Kuba impunzi ntibivuze gucika amaboko-Min Mukantabana

Ubwo yasuraga impunzi z’Abarundi mu Nkambi ya Mahama ku wa 29 Mata 2015, Minisitiri w’Ibiza no Gucyura Impunzi, Seraphine Mukantabana, yazisabye kwitoza gukora aho gutegereza ko hari ababishinzwe babakorera byose.

Yabwiye impunzi ko gukora ari kimwe mu biranga Umunyarwanda ngo ni yo mpamvu uje arugana atozwa gukura amaboko mu mufuka.

Minisitiri Mukantabana yizeje impunzi za Mahama ko nta kibazo zizagirira mu Rwanda.
Minisitiri Mukantabana yizeje impunzi za Mahama ko nta kibazo zizagirira mu Rwanda.

Ati“Mufite amaboko, mufite ingufu, ni byiza ko mukora hari imirimo mushoboye nk’ isuku mu nkambi aho muba. Si ngombwa ko ubwirizwa koza umwana ,kumesa si ngombwa ko ibi bipapuro n’amashashi haba uza kubitora, mugire isuku muharanire ubuzima bwiza”.

Yakomeje agira ati“Kuba impunzi si ugucika amaboko, mwifitemo imbaraga nimuzikoreshe ntabwo muje hano ngo mwirirwe mwifumbase ngo muje kuruhuka, mukore niba hari n’aho muca inshuro mubikore kuko na ziriya mpungure hari ubwo zizaba nke kuko hari ibindi biza hirya no hino ku isi bisaba ko abantu bafashwa”.

Saber Azam, Umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda, yashimye Leta y’u Rwanda urukondo rwayiranze yakira impunzi, azisaba kurangwa n’ikinyabupfura birinda gukurura ibibazo mu nkambi.

Impunzi zishimiye ko zasuwe n'abayobozi zibizeza gukurikiza inama bazigiriye zigakora kandi zikagira isuku.
Impunzi zishimiye ko zasuwe n’abayobozi zibizeza gukurikiza inama bazigiriye zigakora kandi zikagira isuku.

Ati “Mugire uruhare mu kubungabunga umutekano mwubaha ababayobora mwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina nirikorerwa abana kuko umuntu wese uzibeshya agakubita umugore cyangwa umwana azabihanirwa n’amategeko”.

Na we yakomeje asaba impunzi kugira isuku ati “Murabizi u Rwanda ni igihugu kigira isuku na mwe murasabwa kuyigira mwirinda guta imyanda aho mubonye, hari na gahunda y’umuganda, mwarabibonye ko mu mpera z’ukwezi ukorwa kugera kuri Nyakubahwa Paul Kagame na mwe rero musabwa kujya muwukora”.

Uhagarariye impunzi yashimye Leta y’u Rwanda uburyo yabakiye neza ati “Turi benshi turenga 7000 ariko abaganga barahari inyubako n’amazi birahari ibiribwa biraboneka, mu Rwanda turabashima.

Zimwe mu mpunzi zari zimaze kugera mu Nkambi ya Mahama uwo mwanya ubwo Minisiter Mukantabana yasuraga iyo nkambi.
Zimwe mu mpunzi zari zimaze kugera mu Nkambi ya Mahama uwo mwanya ubwo Minisiter Mukantabana yasuraga iyo nkambi.

Mwavuze ibyo kwiga abana bakoma amashyi murabona ko bikenewe kandi tubonye n’umuriro byoba byiza, murakoze mugende nta kintu kibatega mu nzira mudusuhurize Nyiricyubahiro Paul Kagame muti ’Abarundi bose bari i Mahama barabaramukije’”.

Ubwo twari mu Nkambi ya Mahama impunzi zari 7225 ariko kuri uwo mugoroba wo ku wa 29 Mata hari hategerejwe izigera ku 1500.

U Rwanda ruteganya kwakira impunzi ibihumbo 60, ibihumbi 30 muri zo zikazacumbikirwa mu nkambi ya Mahama.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka