Kirehe: Impamvu y’ifungwa rya Visi Meya Tihabyona ikomeje kuba urujijo

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Tihabyona Jean de Dieu, ari mu maboko ya Polisi kuva ku mugoroba wo ku wa 12 Gicurasi 2015 ariko impamvu y’ifungwa rye ntiramenyekana.

Ku wa gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2015, Kigali Today yavuganye na IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba avuga ko nawe ataramenya by’impamo ayo makuru.

Polisi iremeza ko ifunze Tihabyona ariko ngo haracyari kare gutangaza icyo akurikiranyweho kuko bakiga kuri Dosiye ye.
Polisi iremeza ko ifunze Tihabyona ariko ngo haracyari kare gutangaza icyo akurikiranyweho kuko bakiga kuri Dosiye ye.

Ati “Ayo makuru uko uyumva nanjye niko nyumva ntabwo nyazi neza, numvise ko afungiye i Kigali ariko ndacyagerageza guhamagara i Kigali ngo menye ayo makuru by’impamo. Ntibirakunda ko tuvugana baracyari mu nama”.

CSP Céléstin Twahirwa, umuvugizi wa Polisi y’igihugu yemeza ko Tihabyona afungiye kuri Polisi ya Kicukiro, ariko ntiyagira byinshi abuvugaho.

Ati “Nibyo afungiye Kicukiro hari ibyo akurikiranwa, haracyari kare kugira icyo dutangaza turacyiga ku idosiye ye”.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 1 )

NIMWEBWE BAYOBOZI TWAKAGOMBYE TWIGIRAHO NONE NIMWE MUSIGAYE MURYA ZARUSWA UGABANYE BIRABABAJE PE!!!

ALIAS yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka