Padiri Rutinduka Laurent, impuguke ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 arasaba abanyamadini kwerura bakaganira ku mateka ya Jenoside mu rwego rwo gukura abayoboke bayo mu rujijo.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe bahisemo kuvoma amazi y’Akagera kuko badashobora kubona amafaranga 20 agurwa ijerekani y’amazi ya robine.
Kavamahanga Emmanuel na Uwitonze Elias uzwi ku izina rya Polisi bo mu Kagari ka Rwanyamuhanga mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe bari mu maboko ya Polisi bakekwaho urupfu rw’umugabo witwa Niringiyiyaremye Jean Félix basanze mu muhanda yapfuye.
Abacuruza inyama mu isoko rya Nyakarambi mu Karere ka Kirehe baravuga ko babuze abakiriya, bagakeka ko biterwa no kuba ari ku wa Gatanu Mutagatifu.
Serivise ishinzwe kwakira abana bakivuka (néonatologie) mu Bitaro bya Kirehe irashimirwa imikorere myiza iyiranga ku rwego rw’igihugu mu kurwanya impfu za hato na hato z’abana bakivuka.
Nyuma y’igihe kinini abubatse inyubako nshya z’ibitaro bya Kirehe bategereje guhembwa ubu bari mu byishimo kuko bose bamaze guhembwa amafaranga yabo yose bakaba ngo bashimira itangazamakuru ryabavuganiye.
Umuryango KWACU ugizwe n’imiryango yaburiye abayo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 i Nyarubuye umaze kurihira abantu 40 bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye ubwisungane mu kwivuza.
Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 30 Werurwe 2015 mu ma saa mbiri umugabo witwa Rwabirindi Franҫois bamusanze mu nzu aho yari acumbitse mu Kagari ka Kiremera mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe yapfuye.
Mu Murenge wa Nyarubuye Akarere ka Kirehe abantu icumi barwariye mu Kigo Nderabuzima cya Nyarubuye nyuma yo kurya inyama z’ihene yipfushije.
Abasore bane bafatiwe mu Murenge wa Musaza mu Karere Kirehe nyuma y’igihe baba mu ishyamba, bakiyemerera ko bacuruza urumogi dore ko banafatanywe ibiro umunani byarwo n’ibindi byuma bitandukanye.
Ahishakiye Théogène wo mu Murenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 23 Werurwe 2015, nyuma yo gufata amafunguro muri East Land Motel bivugwa ko yari ahumanye.
Imbwa zihumurirwa zikamenya aho ibiyobyabwenge bihishe nizo ziri kwifashishwa mu gutahura ibiyobyabwenge mu Karere ka Kirehe.
Akarere ka Kirehe karanengwa kuba ariko kaza ku isonga mu kuba indiri y’Urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye.
Abaturage bagera kuri 500 bari mu buzima bubi nyuma y’amezi arenga atandatu bakoze ku nyubako nshya z’ibitaro bya Kirehe ntibishyurwe, mu gihe mu kwezi k’Ukuboza bari bijejwe n’akarere ko bazageza tariki ya 01 Mutarama 2015 barishyuwe.
Ikipe ya AS Kigali ikomeje kotsa igitutu ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda Isonga FC igitego kimwe ku busa naho APR FC igatsindirwa i Rusizi na Espoir igitego kimwe ku busa.
Mukamurerwa Marie Goreth w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe aravuga ko kuva mu mwaka wa 2006 ashakana na Habyarimana Jean Baptiste atigeze agira amahoro kubera ihohoterwa akorerwa n’umugabo we bikaba bigeze ku ntera yo kurara acuramye ahunga ko umugabo amukoresha ibyo batumvikanyeho.
Umugore witwa Ayinkamiye Hélène wo mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza yishwe n’abagizi ba nabi mu rukerera rwo ku wa 13 Werurwe 2015 atemaguwe umubiri wose, ubwo yari asubiye mu rugo iwe nyuma y’iminsi itatu yarahukaniye ku babyeyi be mu Karere ka Kirehe.
Abayoboke b’ishyaka PSD mu Karere ka Kirehe, muri kongere y’ishyaka ryabo ku rwego rw’akarere kuri uyu wa 14 Werurwe 2015 barasabaye ko ibikorwa remezo byakongerwa hahangwa imirimo mu kurwanya ubushomeri bwugarije urubyiruko.
Umucungamutungo w’Umurenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, Niyongabo Eric, ari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Kirehe, akekwaho kwiba imisoro y’abaturage isaga ibihumbi 450 mu gihe cy’ukwezi kumwe yari amaze muri iyo mirimo.
Nsengiyaremye Yosuwa na Manzi Maurice bo mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Nyagatare baravuga ko bashutswe bakinjira muri gahunda yo gutunda urumogi ari nako bagenerwa amafaranga menshi nyuma y’igikorwa.
Tuyambaze Céléstin utuye mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe atanga ubuhamya bw’ukuntu yafashe utwe twose akajya muri Uganda bamubeshye ko hari ubuzima bwiza kurusha mu Rwanda, akamara ukwezi kumwe nta n’ijana asigaranye akigira inama yo kugaruka iwabo.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe bakomeje gutaka ubukene batewe na bimwe mu bigo by’imari byafunze imiryango, ababigize baburirwa irengero na n’ubu abaturage bakaba baheze mu gihirahiro bibaza uko bazabona amafaranga yabo.
Abakoresha ikiraro cya Rwagitugusa gihuza Uturere twa Ngoma na Kirehe baravuga ko kuba cyarangiritse bibangamiye ubuhahirane n’imigenderanire, kuko giteza ibibazo ibinyabiziga bihaca.
Muri Shampiyona ya Volleyball yakomeje tariki 28 Gashyantare na 01 Werurwe Kirehe VC yongeye gutsindwa na Kigali VC i Kirehe kuri iki cyumweru seti 3-0 nyuma yo gutsindwa ku wa gatandatu bigoranye na APR VC sets 3-2.
Umugabo witwa Kayonga John w’imyaka 58 utuye mu Kagari ka Mareba mu Murenge wa Nyarubuye yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 27 Gashyantare 2015 nyuma yo gukubitwa n’abana babiri bari basanzwe baragirana ku ibuga rya Nyarubuye.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kirehe bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 21 Gashyantare 2015, aho biga ku mateka y’igihugu, uko cyavutse, uko kiyubaka n’uburyo cyubahiriza amategeko, bamazwe impungenge ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ari iry’Abanyarwanda akaba ari bashobora gufata umwanuro wo (…)
Mu murenge wa Kirehe uherereye mu karere ka Kirehe haracyagaragara indwara zitandukanye mu ngo z’abaturage, zirimo amavunja n’inzindi ndwara zifata uruhu, nk’uko byagaragaye mu igenzura ryakorewe muri izo.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe baratangaza ko bacengewe na gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, bakanenga abayobozi bacengeje amacakubiri mu baturage ndetse bakanabashishikariza kwicana.
Mukabugingo Anathalie utuye mu Murenge wa Musaza na Urayeneza Emmanuel bafatanywe ibiro 25 by’urumogi bari batwaje umugabo witwa Nkurunziza Emmanuel, wagombaga kubaha ibihumbi 10 buri umwe nyuma yo kurugeza i Nyabugogo.
Mu ijoro rishyira tariki 17/02/2015 Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe yafashe inka 37 mu Kagari ka Saruhembe mu Murenge wa Mahama bivugwa ko zibwe muri Tanzaniya abari bazishoreye baracika ubu bakaba bagishakishwa.