Kirehe: Yakomerekeje bikomeye umugore we mu gitsina akoresheje umusumari

Umugabo witwa Kanyebeshi wo mu Kagari ka Kiyanzi, Umurenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe yakomerekeje bikomeye mu gitsina umugore we witwa Tuyambaze Diane akoresheje umusumari, mu ma saa tanu z’ijoro rishyira tariki 12 Mata 2015.

Nk’uko byemezwa n’abaturanyi b’uyu muryango, ngo icyateye uburakari uwo mugabo ni uko akeka ko umugore we amuca inyuma.

Ngo umugore yari atashye umugabo amubajije aho avuye iryo joro umugore yanga kumusubiza aramureka bararyama, umugore amaze gusinzira umugabo afata umusumari wa santimetero 15 awujomba umugore we mu gitsina.

Uwamwiza Chantal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamugari yavuze ko bapfuye amakimbirane asanzwe yo mu miryango.

Yagize ati “Turabona ko bapfuye amakimbirane yo mu miryango umugabo ngo yamuteye umusumari mu gitsina ngo bimugwiririye, yakekaga ko umugore amuca inyuma. Ngo yaje nijoro umugabo amubaza aho avuye iryo joro umugore ntiyahavuga amakimbirane ava aho niko kumutera uwo umusumari”.

Nyuma yo gukomeretsa umugore we yagerageje gutoroka yihisha ku muturanyi aza gufatwa n’inzego zishinzwe umutekano ashyikirizwa Polisi ya Kirehe ishami rya Rusumo akaba ari naho afungiye mu gihe hagikorwa iperereza.

Kanyebeshi yemera ko yateye umugore we umusumari mu gitsina ariko ngo ntiyari abigambiriye ahubwo ngo byatewe n’uburakari yatewe n’uwo mugore.

Niyonambaza Diane yahise agezwa mu kigo nderabuzima cya Bukora basanga bisaba ubundi bushobozi yoherezwa mu bitaro bya Kirehe ari naho arwariye.

Kanyebeshi na Tuyambaze babana mu buryo butemewe n’amategeko akaba ari umugore wa kabiri wa Kanyebeshi nyuma yo guta umugore we w’isezerano.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mbega aho isi igezewe!! ndumiwepe ubwo se uwomugabo kuki atamukubise urushyibasi arikogushaka umusumari?igiheyamaze awushakanumva kubwanjye yabigambiriye byarikumugwirira iyo amukubitan’urushyi basi nabwo kdi akiza adategerejeko baryama gusasinangombwa kwihorerakdi birahanirwa nukorero nagende anabonereho amenyeko mu rda dufite amategeko kdi dukurikiza gusa birababaje.murakoze.

kwizera jean bosco yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Uwomugabo.ufitumutima.wakinyamaswa.akwiye.guhanwa.namategeko.ashinzwe.ikirenwa.muntu.thx Yali phanuwel gutuluka.kiyanzi.kabungeli

Nsengimana.phanuel yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Uwo mugabo ahanwe bikomeye kuko ibyo ntibikwiye irwanda.

alias yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka