Kirehe: Abagize COCAMU bandikiye Inteko ishinga amategeko basaba ko itegeko nshinga ryavugururwa

Abahinzi ba Kawa bibumbiye muri Koperative COCAMU bandikiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basaba ko ingingo y’101 yo mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivugururwa maze Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akemererwa kongera kwiyamamaza muri manda ya Gatatu.

Abanyamuryango ba COCAMU bashyikirije iyi baruwa Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Vénantie, ubwo yabasuraga ku wa 07 Gicurasi 2015, kugira ngo azayibagereze ku nteko ishinga amategeko.

Bamurabako Juvenal, umuyobozi wa COCAMU, ashyikiriza Minisitiri Tugireyezu ibaruwa yandikiwe Inteko Ishinga Amategeko, yavuze ko koperative imutumye kandi imwizeyeho gusohoza ubutumwa.

Perezida wa COCAMU, Bamurabako ashyikiriza Minisitiri Tugireyezu ibaruwa bandikiye inteko ishinga amategeko ngo azayibagerezeyo.
Perezida wa COCAMU, Bamurabako ashyikiriza Minisitiri Tugireyezu ibaruwa bandikiye inteko ishinga amategeko ngo azayibagerezeyo.

Ati “Iyo dutekereje ukuntu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame akunda abanyarwanda, tukareba uburyo yabateje imbere tugendeye ku budehe, VUP, Girinka n’ibindi, twasanze iriya ngingo y’101 ivuga ku bya manda ya Perezida wa Repuburika ikwiye guhindurwa, twandikiye Inteko dusaba ko ihinduka turakwizeye uradutumikira”.

Nyiramahoro Théopiste, umwe mu banyamuryango ba COCAMU avuga ko bafite uburenganzira bwo gusaba ko itegeko nshinga rivugururwa kuko aribo baryitoreye.

Ati “Iriya ngingo tuzayihindura kuko Itegeko Nshinga nitwe twaritoye kandi ni natwe tugomba kurihindura. Nta wundi wo kuza kutugira inama nta n’inkunga zindi dukeneye. Dufite uburenganzira bwo kurihindura ntawe utuvugiyemo, tuzabikora rwose kandi azatuyobora igihe cyose azaba agifite imbaraga”.

Nyiramahoro avuga ko itegeko nshinga ari bo baryitoreye kandi ngo nibo bafite uburenganzira bwo kurihindura.
Nyiramahoro avuga ko itegeko nshinga ari bo baryitoreye kandi ngo nibo bafite uburenganzira bwo kurihindura.

Undi munyamuryango wa COCAMU witwa Nsabimana Simon yagize ati “Nyakubahwa Kagame yaduhaye inka, adutsindira ubukene, aduha kwiyunga, iyo ngingo turasaba ko yahinduka agakomeza kutuyobora. Nkanjye nari nararwaye ubworo narabyimbye amatama ampa inka, ubu ikamwa litiro 30 ku munsi nabaye umusore, inteko idufashe itwumve”.

Minisitiri Tugireyezu yabijeje ko ubutumwa bamuhaye azabutanga muri aya magambo: “Reka nsubiremo ibyo mwantumye kuri Nyakubahwa Perezida wa Repuburika hatagira ikiba cyanshitse. Mwavuze ngo muramushyigikiye ntimuzamutererana, ibyishimo byanyu ntibifite igipimo, muzamwereka ko mwanejejwe n’impano yabahaye, mwantumye kumubwira ko ari umugabo udahinduka ku ijambo ndetse ko n’ingingo y’101 yahinduka mukaba mwandikiye n’Inteko Ishinga Amategeko. Ubutumwa bwose mbijeje kubugezayo”.

Minisitiri Tugireyezu yabasezeranyije kuzabasohoreza ubutumwa bamuhaye haba ku mukuru w'igihugu no mu nteko ishinga amategeko.
Minisitiri Tugireyezu yabasezeranyije kuzabasohoreza ubutumwa bamuhaye haba ku mukuru w’igihugu no mu nteko ishinga amategeko.

Koperative COCAMU igizwe n’abanyamuryango 584 bakora ubuhinzi bwa Kawa, Umukuru w’igihugu akaba yarashimiye imikorere yabo abagenera imodoka yo kubafasha mu bikorwa byabo.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 3 )

tuzagutora Mzee wacu

bob yanditse ku itariki ya: 12-05-2015  →  Musubize

natwe tuzamutora we yabanje kwibariza abanyarwanda Nina bakimushaka ntabwo ari nka nkurunziza wabonye yiku NDA agirango abarundi Bose baramukunda .twe twikundira muzehe wacu

sara yanditse ku itariki ya: 11-05-2015  →  Musubize

Kagame ukuntu akunda abanyarwanda, Kagame ukuntu atugejeje ku iterambere ntawabura kumutora

nzukira yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka