Kirehe: Umukambwe w’imyaka 92 yasanzwe mu mugozi yapfuye

Ku mugoroba wo ku wa 17 Gicurasi 2015, Umurambo w’umukambwe witwa Ngirabayitsi w’imyaka 92 wo mu Kagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe wasanzwe mu giti unagana mu mugozi bikaba bikekwa ko yiyahuye.

Ubuyobozi buremeza ko nta kintu na kimwe bakeka cyabacyateye Ngirabayitsi usanzwe afite umugore n’abana bakuru kwishyira mu mugozi.

Mupenzi Jean d’Amour, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabungo yavuze ko ku wa 17 Gicurasi 2015 nko mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aribwo bamenye ko yiyahuye, basanze umurambo we unagana mu mugozi.

Ati “Twamusanze yimanitse mu giti anagana mu mugozi yapfuye, twamukuyemo mu ma saa tatu z’ijoro, gusa turi mu gikorwa cyo guhuza imiryango ye ngo tumenye icyamuteye kwiyahura, ariko twe nta kibazo na kimwe tuzi cyatera umuzaza nk’uwo kwiyahura”.

Arasaba abaturage kwirinda ingeso mbi zo gufata ibyemezo bigayitse byo kwiyambura ubuzima, ahubwo bakajya bagaragaza ibibazo bafite hakiri kare ubuyobozi bukabikemura.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka