Kirehe: Umuyobozi w’umurenge afunze akekwaho kunyereza umutungo w’igihugu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubuye, Antoine Karasira ari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Kirehe kuva tariki 07 Mata 2015 akurikiranweho gukoresha nabi amafaranga agenewe abakene muri gahunda ya VUP.

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko Karasira akurikiranyweho gufata abantu akabaha amafaranga ya VUP agendeye ku itonesha n’icyenewabo, bigera n’aho abantu baturuka mu yindi mirenge akabasinyira bagahabwa amafaranga.

Yavuze ko bamwe bagendaga bamugabira inka abantu babibona ndetse ngo yashinze n’ikimina muri ayo mafaranga ashyiramo n’umugore we. Ibi ngo byatangiye mu w’2013 bikomeza mu w’2014, aho umugore we yafashe miliyoni ebyiri n’igice.

IP Kayigi akomeza avuga ko byabaye agahomamunwa aho Umurenge washakaga kubaka SACCO yivanga muri izo nyubako, ndetse ngo kigingi we aba ari we uyobora iyo gahunda ashyiraho na muramu we mu nyubako z’amashuri ya Rusumo kandi adahari aba Uganda.

Ngo hari n’abandi bakoranaga bagikurikiranwa kuko dosiye iragaragaza ko hari abandi bakoze ubufatanyacyaha.

Antoine Karasira, aho ari kuri Polisi i Kirehe avuga ko yababajwe no gufatwa na Polisi ubwo yari iwe mu rugo atazi icyo azira.

Ati “Byambabaje kubona Polisi ifata umuntu nta na convocation (ihamagarwa) yigeze ahabwa, byarambabaje uburyo bansanze mu rugo iwanjye i Rukira muri Ngoma ndi mu biruhuko banyambika amapingu banyuriza imodoka ntacyo bambwiye nshinjwa, ngira ngo gufata umuntu hari amategeko abigenga”.

Akomeza agira ati “Ndarengana amafaranga nk’ayo hari inzira anyuramo sinumva aho yahurira na Gitifu, erega ikibazo ndafunzwe ntawe undega ngo nisobanure, ayo mafaranga bavuga nanyereje ni angahe? atangwa ate? yanyerejwe ate?”

Mu cyifuzo cye ngo ni uko yarenganurwa kandi ubutabera arabwizeye. Ati “N’ubwo mfunzwe nta n’igenzura ryakozwe ngo hamenyekane ayanyerejwe, i Nyarubuye twari twimereye neza n’abaturage wababaza”.

Umwe mu baturage ba Nyarubuye uri mu nama njyanama y’umurenge witwa Ntare Jean Claude, avuga ko nawe yumvise ngo umuyobozi w’umurenge wabo arafunze ariko ntibarakurikirana ngo barebe uko bimeze, gusa ngo biravugwa ko imicungire y’amafaranga ya VUP irimo ikibazo, ariko atabishinja umuyobozi nta genzura rikozwe.

IP Kayigi asobanura ko ingingo ya 647 na 648 z’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese ugaragawe ho gutonesha, kwigwizaho amasoko no kunyereza umutungo wa rubanda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birakabije muri iki gihe. Erega nou bindi bigo byinshi naho bibamo, ariko bahere mu mirenge n’uturere, bakore amaperereza yimbitse ku bantu bose bigwizaho umutungo batakoreye n’abarya ibigenewe abakene

tommy yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka