Twatangajwe n’uburyo u Rwanda rwari rwarasenyutse rwiyubatse vuba – Abaturutse muri Malaysia
Igikomangoma cyo muri Leta ya Perlis, mu gihugu cya Malaysia ku mugabane wa Aziya, Tuanku Syed Faizuddin Putra Jamalullail, n’intumwa yari ayoboye zirimo umugore we, umwana we n’umuyobozi w’idini ya Islamu muri iyo Leta, muri iki cyumweru bagiriye uruzinduko mu Rwanda, bagamije kurumenya, kumenya amateka yarwo cyane cyane uko rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kumenya icyerekezo rufite.

Mu hantu hatandukanye basuye harimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Basuye ibice bigize uru rwibutso ndetse basobanurirwa byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Syarafina Nasiri Seceonf ukora mu bunyamabanga bwa Ambasade ya Malaysia i Nairobi, ari na yo ireberera Malaysia mu Rwanda, yavuze ko ari ubwa mbere iryo tsinda ryari rigeze mu Rwanda. Yavuze ko muri rusange bababajwe n’amateka babonye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bashimishwa n’uko u Rwanda rwiyubatse mu iterambere, nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo.

Yagize ati “Abanyarwanda ubona ko bunze ubumwe kandi baharanira kubaho neza. Twatangajwe n’uburyo u Rwanda rwari rwasenyutse, ariko rukaba rwarabashije kwiyubaka vuba mu myaka 31 yonyine ishize. Ndatekereza ko atari ibihugu bya Afurika byonyine bikwiye kwigira ku Rwanda, ahubwo buri gihugu cyose harimo na Malaysia.”

Usibye ku rwibutso, basuye Stade Amahoro, BK Arena, basura n’ahandi hatandukanye mu Mujyi wa Kigali hakorerwa by’umwihariko ibyerekeranye n’ubucuruzi n’ishoramari. Bagiranye ibiganiro n’abo mu nzego za Leta zirimo RDB, RGB, TVET, ndetse n’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) . Abo bashyitsi basinyanye amasezerano y’imikoranire hagati y’Ubwami ba Perlis n’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda, aho nko mu burezi abo bashyitsi bemereye RMC ‘Bourses’ zizajya zihabwa Abanyarwanda bakajya gukomereza amasomo muri Malaysia.
Mu bindi bakunze ku Rwanda ni isuku, umutekano, ubupfura n’ubugwaneza babonanye Abanyarwanda.
Munyakazi Sadate umenyerewe mu bikorwa by’ishoramari, ni umwe mu babanye n’iryo tsinda kuva ryagera mu Rwanda ku wa Mbere tariki 21 Nyakanga 2025. Avuga ko yabigizemo uruhare kugira ngo baze mu Rwanda, kuko basanzwe ari inshuti ze mu buryo bw’umwihariko.

Munyakazi ati “Kubera ko basanzwe ari inshuti zanjye, byabaye ngombwa ko mbashishikariza kuza mu Rwanda kureba amateka Igihugu cyanyuzemo, n’ibyiza bimaze kugerwaho.”
Ku bijyanye no kumenya niba hari ibikorwa bateganya gushoramo imari mu Rwanda, Munyakazi avuga ko uko bazakomeza kuganira no kugenderanirana, mu byo bazaganira harimo no kureba ku mahirwe ahari y’imikoranire.











Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|