Abagore basuzumwe ku gahato hashakishwa uwataye uruhinja bagiye gutanga ikirego

Abagore bo muri Australia, bakorewe isuzuma rya muganga w’abagore (un examen gynécologique) ku ngufu ku Kibuga cy’indege cya Doha muri Qatar mu 2020, babonye uburenganzira bwo gukurikirana mu rukiko kompanyi y’indege ya Qatar Airways, iyo ikaba yafashwe nk’intambwe ikomeye muri iyo dosiye.

Abagore bari mu ndege 10 bose bategetswe gupimwa
Abagore bari mu ndege 10 bose bategetswe gupimwa

Abo bagore, ni bamwe mu bari mu rugendo mu ndege ya Qatar Airways, icyo gihe bategekwa gukorerwa isuzuma rya muganga w’abagore ku ngufu, ibintu bo bafashe nk’ihohoterwa.

Ku wa Kane tariki 24 Nyakanga 2025, abo bagore babonye intsinzi yo mu rwego rw’ubutabera, ibemerera gutangira gukurikirana mu rukiko Qatar Airways.

Icyabaye, icyo gihe ku itariki 2 Ukwakira 2020, abayobozi ba Qatar bategetse abagore bose bari mu ndege zigera ku 10 zari i Doha, kuzivamo bakabanza gukorerwa ibizamini bya muganga w’abagore bikozwe ku ngufu, ibintu nk’ibidasanzwe ku rwego mpuzamahanga.

Icyo cyemezo cyafashwe n’abayobozi ba Qatar, nyuma y’uko hari uruhinja rwari rwatoraguwe mu bwiherero bw’aho ku kibuga cy’indege, hakorwa iryo suzuma mu rwego rwo gushakisha uwaba ari nyina w’urwo ruhinja.

Abo bagore batanu bo muri Australia, bari bagannye ubutabera bwa Australia, barega kompanyi ya Qatar Airways, bemeza ko bakorewe ihohotera ndetse bagafungwa barengana.

Umwaka ushize wa 2024, urwo rukiko rwanzuye ko abo bagore batagomba gutanga ikirego cyibasira mu buryo butaziguye iyo kompanyi ya Qatar Airways.

Gusa, icyo cyemezo cy’urukiko ni cyo cyateshejwe agaciro kuri uyu wa Kane, ku rwego rw’ubujurire, kuko abacamanza batatu b’urukiko rw’ubujurire bemeje ibigize iyo dosiye bigomba gusuzumwa mu gihe cy’urubanza.

Nyuma gato y’icyo gikorwa, Guverinoma ya Qatar yari yasabye imbabazi, ivuga ko yababajwe n’ubwisanzure bwa muntu bwahungabanye ndetse n’umuhangayiko abo bagore bahuye na wo.

Minisitiri w’Intebe wa Qatar wari ku butegetsi muri icyo gihe, Khaled ben Khalifa ben Abdelaziz Al Thani, yasabye imbabazi ndetse yizeza ko hazokorwa iperereza rinyuze mu mucyo ushoboka, kandi yizeza ko Qatar yiyemeje kubungabunga umutekano n’ituze ku bagenzi bose bunyura muri icyo gihugu.

yagize ati “Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima kubera ibyo abagore bamwe bari bari mu ngendo z’indege bahuye nabyo”.

Muri rusange, icyo suzuma ryakozwe ku bagore 18, harimo 13 bakomoka muri Australia bari banyuze muri Qatar (transit) berekeza i Sydney n’abandi bakomoka mu bindi bihugu harimo u Bufaransa, u Bwongereza n’ahandi.

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimiye kumakuru muba mutugezaho umunsi ku wundi murakoze God bless u

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-07-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka