Kirehe: Ngo ashengurwa no kumva idini rye ryishora muri Jenoside

Twagiramusinga w’imyaka 64 wo mu Murenge wa Kirehe kuri uyu wa 09 Mata 2915 mu kungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zaganiweho yavuze k’ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi ngo akababazwa n’uko Kiriziya abamo yakoze Jenoside.

Avuga ko ukuri kuri Jenoside na we afite icyo yakuvugaho ati “Jenoside yarabaye mbisubiyemo yarabaye pe, ibivugwa byose twigishwa ni byo ubihakana dusangiye umwami ntidusangiye ijambo."

Uyu musaza ngo ashengurwa no kuba kiliziya akinda yaragize uruhare muri Jenoside.
Uyu musaza ngo ashengurwa no kuba kiliziya akinda yaragize uruhare muri Jenoside.

Yakomeje avuga ko Ababiligi bagiriye igihugu nabi kuva ku bitabo by’amabuku avuga ko bari baranditsemo amoko basenya ubutegetsi gakondo bwarangaga Abanyarwanda.

Ati“ Iby’amoko Gahutu, Gatwa, Gatutsi byabagaho ariko bishingiye ku byiciro by’amikoro kandi ugasanga abantu barubahana.

Yavuzeko babigendeyeho Musinga bamucira i Moba agwayo ati“ Ariko ubundi ko ari yo yayo uwo mwami we ko batamuzana ngo tumushyingure mu cyubahiro? Ese ubundi kuki umubiri we uheze hanze? Erega nanjye nitwa Nkundamusinga”.

Yakomeje avuga ko Rudahigwa yemeye kubatizwa afata amazina ya ba shebuja yitwa Charles Leon Pierre ati “Charles ni igikomangoma cyo mu Bubiligi mwene Léopord, Leon ni Mgr Classe, Pierre akaba Guverineri wo muri Congo wamubyaye muri batisimu”.

Yakomeje avuga ko nyuma ya Leon Classe haje Perrodin ngo si ukuvangura birenga urugero yandika ibaruwa yatumye m’uw’1959 bicika abatutsi baricwa.

Ati “Ibyo binshengura umutima kumva Kiliziya ya Nyagasani ari yo yanjye yaragize uruhare mu gutanya Abanyarwanda ariko ibyo ni Perrodin wabikoze kugiti cye si Kiliziya tujye tubyumva neza nta n’icyo nyishinja rwose ahubwo bazabatumize babisobanure”.

Abasaza bagiye batanga impanuro nyinshi ku kurwanya Jenoside.
Abasaza bagiye batanga impanuro nyinshi ku kurwanya Jenoside.

Yakomeje avuga ko akiri umwana yaganiye na Nyerere amubwira ko impamvu Abanyarwanda basubiranamo ishingiye ku bintu bitatu,Amoko, Amadini n’Amashuri.

Muzehe Nkundamusinga asaba abaturage kureka ivangura ati“ Bana mwe ni mwumve, ukigendera kuri hutu, tutsi, twa urasebye muntu ubyigisha umwana aurevoir”.

Yasabye abanyamadini kumvikana ati“ Ujya kumva ukumva abasenga bari mu mateshwa ngo uriya azarimbuka ngo asenga ibiki! Rwose banyamadini si ngombwa ko amadini aduteranya, senga nanjye nsenge nta gucira undi urubanza”.

Nkundamusinga arashimira Leta y’u Rwanda yahagaritse Jenoside n’ingengabitekerezo yayo akomeza gusaba ko abana bakwigishwa kubana barindwa ivangura n’ibindi byatanya Abanyarwanda.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka