Kirehe: Impunzi z’Aburundi zaboneye isomo mu muganda rusange
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe zirishimira isomo zikura ku miyoborere y’u Rwanda, aho abayobozi, abasirikari n’abapolisi bakorana umuganda n’abaturage mu gihe iwabo bitajya bibaho.
Hari mu muganda rusange wo ku wa gatandatu tariki ya 25 Mata 2015 wakorewe mu nkambi ya Mahama hatunganywa aho izo mpunzi zikomeza kwakirirwa.
Cishahayo Salvator yibaza uburyo abasirikari n’abapolisi bajya mu muganda.
Ati “Uyu munsi twaryohewe cane kubona abasirikari n’abapolisi bakora ikivi (umuganda)? Ntibisanzwe! byadutunguye! i Burundi ni uguhagarikira abaturage wakererwa ni igiti”.

Batamuriza Josette ati “Abanyagwanda ni abantu beza rwose twanezerewe cane kuza kudutera iteka ibi ntibisanzwe, i Burundi nta kivi kibayo ubikora ubyishakiye usukura iwawe. Natwe turabibonye, gusa twabuze mu kivi, twazindutse guhiga udukwi abandi baje ejo bafise umunaniro”.
SP Christian Safari, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe, avuga ko igikorwa cy’umuganda ari inshingano ndetse ari n’uburyo bwo gufasha impunzi kuzishakira umutekano ziba ahantu heza.
Rwahama Jean Claude, Ushinzwe ibibazo by’impunzi muri Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR), avuga ko umuco w’umuganda ngo bazawutozwa uko iminsi ihita.

Ati “Benshi mu mpunzi ni abana bato n’abadamu bafite abana kandi gahunda y’umuganda ntibarayimenya kuko baracyari abashyitsi. Bakeneye kubanza guhumurizwa no gushira igihunga, ni gahunda tuzabatoza mu minsi iri imbere”.
Abaturage ba Kirehe basabwe kubana neza na bagenzi babo baturutse i Burundi babarindira umutekano, ndetse bakarushaho no gukora cyane kugira ngo ibyo impunzi zizakenera zibibone kandi nabo barushaho kwiteza imbere.
Mu gihe mu nkambi ya Mahama hateganyijwe kwakirirwa impunzi ibihumbi 10, izamaze kuhagera ku wa 25 Mata 2015 ni 1117.

Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo barundi barakaza neza
tuzabigisha byinshi birimo uko abaturage n’abashinzwe umutekano bafatanya muri byinshi uretse n’umuganda