Minisitiri Habimana Dominique, umuhanzi

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko, ku mugoroba wa tariki 24 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Nsengiyumva Justin wasimbuye Dr. Ngirente Edouard, barimo Habimana Dominique wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Dr Patrice Mugenzi.

Uretse kuba yari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA) kuva muri Kamena 2024, Dominique Habimana asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ubimazemo imyaka irenga 10.

Azwi cyane mu ndirimbo zirimo: Njyewe Na Yesu, Umunyarwanda, Icyiza Gitsinde Ikibi, Ndagukunda, New Generation, Imirimo itangaje, Narababariwe, Izina Rizima n’izindi.

Mu yindi mirimo yakoze mbere yo kujya muri RALGA, harimo gukorera Ikigo cy’Abasuwisi gishinzwe Iterambere n’Imikoranire imyaka itandatu kuva mu 2018.

Kuva mu 2013 kugeza mu 2015, yakoze mu kigo GIZ cy’Abadage, nk’impuguke ishinzwe uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa, aho yari ashinzwe gukorana n’imiryango itari iya Leta, gutanga ubujyanama ku bafatanyabikorwa, guhanga udushya.

Kuva mu 2016 kugeza mu 2018 yakoze muri GIZ Rwanda nk’umujyanama mukuru mu bijyanye n’imiyoborere ishingiye ku muturage, aho yakoranaga bya hafi n’imiryango itari iya Leta, inzego z’ibanze n’ibigo bya Leta bitandukanye.

Yanagize uruhare rukomeye mu bufatanye bwahuje inzego za Guverinoma z’ibihugu bitandukanye, abaterankunga, sosiyete sivile, atanga umusanzu mu biganiro byo ku rwego rw’igihugu n’akarere kuri gahunda mpuzamahanga nk’intego z’iterambere rirambye.

Mu gihe ubukungu bw’ibihugu byinshi bwari bwarahungabanyijwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, Habimana yateguye anayobora imishinga yo gushyigikira ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda, muri RDC n’u Burundi.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’iterambere yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’indi mu bijyanye no gukemura amakimbirane yakuye muri Geneva Graduate Institute mu Busuwisi.

Indirimbo New Generation:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka