Kirehe: Yatawe muri yombi azira gupfobya Jenoside

Sebanani Emmanuel wiyise Gashumba Elias w’imyaka 26 wo mu Kagari ka Kagasa, Umurenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe ari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Kirehe azira gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, akubita uwarokotse Jenoside ari nako avuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ndabakenga Cyprien, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagasa avuga ko kuwa 10 Mata 2015 ubuyobozi bw’Umudugudu wa Kagasa bwasanze Sebanani Emmanuel wiyise Gashumba kubera amanyanga asanganywe mu isantere ya Kagasa bamusaba kujya mu biganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi kuko isaha yari igeze.

Sebanani ngo yabasubije atukana ati “Ariko icyunamo mumbwira ni ibiki? Niba mushaka kwibuka mwibuke abatutsi banyu nanjye nibuke mama wapfuye ejo bundi, ibindi mumbwira ni ibyanyu n’imbwa z’iwacu zarapfuye”.

Sebanani wiyise Gashumba uregwa gupfibya Jenoside.
Sebanani wiyise Gashumba uregwa gupfibya Jenoside.

Ngo yakomeje kubasatira avuga ko umukoraho amwica, afata Munyendamutsa Elias uhagarariye abarokotse Jenoside i Kagasa aramuhondagura, mushiki we witwa Mukashema Hélène ashaka kumufasha akubita Munyendamutsa ikofe mu jisho intambara irakomera.

Bakimara guhuruza umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagasa wari wagiye gutanga ibiganiro ahandi yaje atabaye asanga intambara yakomeye Sebanani yamenaguye ibintu baramufata bajya kumufungira ku kagari.

Ati “Nkihagera twamufashe tumufungira mu kagari ibirahuri byose aramena, ibitabo byose arajugunya Polisi imaze kuhagera imujyana kuri Sitasiyo agenda avuga ko hagiye kuba intambara y’abatutsi n’abahutu”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yasabye abaturage gukomeza kwitwara neza aho batuye bitabira ibiganiro kandi ko uzarangwaho nayo makoza azahanwa n’itegeko.

Yagize ati “Abanyarwanda bose bazi igihe turimo cyo kwibuka Jenoside yakoreye abatutsi, bazi abo twibuka ariko umuntu bamubwira kujya mu biganiro akavuga ngo mugende mwibuke abatutsi banyu njye ndibuka mama uherutse gupfa agakora n’intambara akomeretsa abacitse ku icumu”?

Akomeza agira ati “Duhora tubivuga muri iki gihe ko abantu badakwiye kujya mu mayoga ngo bajye mu myidagaduro, ko bagomba kwirinda amagambo asesereza abacitse ku icumu no gupfobya Jenoside. Arafata uwishwe n’urupfu rusanzwe akarugereranya n’abantu batifuzwaga kubera ubwoko, kubera ko Leta yari imaze kubabatamika yarangiza akagereranya ibitagereranwa!”.

IP Kayigi asaba abaturage kwitwararika muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
IP Kayigi asaba abaturage kwitwararika muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Sebanani Emmanuel aho ari kuri Polisi i Kirehe yavuze ko amakosa yayatewe n’ubusinzi.

Ati “Bambwiye ko tujya mu biganiro mbabwira ko bibuka abatutsi babo nanjye nkibuka mama uherutse gupfa ariko byari agatama nari nanyweye siriduwire zanyishe ndasaba imbabazi kabisa”.

Uhamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ahanwa n’ingingo y’135 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igifungo kuva ku myaka 5 kugeza ku myaka 9 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 kuzeza kuri miliyoni.

Ubu Sebanani Emmanuel wiyise Gashumba Elias afunganywe na mushiki we Mukashema n’abandi batatu bakekwa gufatanya na Sebanani.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abafite ingengabitekerezo ya jenocide bose ni bayimire ibaheremo bareke abana bakure nta mwanda wayo bafite muribo, naho ubundi ugize iyo asohora turi tayari kumugeza imbere y’amategeko

Ngendahimana Gilbert yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka