Amakuru y’itabwa muri yombi rya Kabuga Félicien, ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akanakekwaho kuba umwe mu baterankunga bayo bakomeye, yakiriwe neza n’Abanyarwanda batari bake, by’umwihariko n’Ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), ari rwo rufite ububasha bwo kuburanisha Kabuga Felicien wafatiwe mu Bufaransa kuri uyu wa 16 Gicurasi 2020.
Umuryango uhagaranira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, (IBUKA), uratangaza ko Kabuga Felicien azanywe kuburanira mu Rwanda aho yakoreye icyaha byarushaho gushimisha Abacitse ku icumu rya Jenoside.
Umunyarwanda Kabuga Felicien, ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yafatiwe mu Bufaransa kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020.
Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) hamwe n’Urwego rushinzwe Iterambere(RDB), basobanuye uburyo kurangiza imanza no guteza cyamunara hifashishijwe ikoranabuhanga bizakumira amakosa y’abahesha b’Inkiko n’abakomisiyoneri bateshaga agaciro imitungo y’abantu.
Isabel dos Santos, umugore wa mbere ukize muri Afurika nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Forbes mu kwezi kwa mbere 2020, yari afite miliyari zisaga ebyiri z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 1,870 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Urukiko rwa Gisirikare kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, rwasomye imyanzuro y’urubanza ruregwamo abasirikare batanu bo mu Ngabo z’u Rwanda baregwamo ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no guhohotera abaturage, rwanzura ko bafungwa by’agateganyo.
Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa bwa mbere kuri uyu wa mbere tariki 11 Gicurasi 2020, nyuma yo gutabwa muri yombi tariki 8 Mata 2020, rwimuriwe ku itariki ya 25 Gicurasi 2020.
Kuri uyu wa 11 Gicurasi, Vital Kamerhe wayoboraga Ibiro bya Perezida wa Congo Kinshasa yitabye urukiko, aho akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kunyereza asaga miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 48 z’Amafaranga y’u Rwanda, yari agenewe gukemura ibibazo byihutirwa mu gihugu.
Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020, Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo abasirikare batanu bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), bakekwaho gusambanya abagore ku ngufu.
Abanyamakuru bane b’ikinyamakuru kigenga cyitwa IWACU, bagejejwe imbere y’urukiko ku wa gatatu tariki 06 Gicurasi 2020 nyuma y’amezi agera kuri atandatu bari bamaze bari muri gereza.
Mu gihe mu Rwanda hitegurwa gutangira ingamba nshya ariko zisa n’izorohejemo gahoro mu kurwanya Coronavirus, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo, yatangaje amabwiriza mashya inkiko zigomba gukurikiza mu gihe zizaba zisubukuye imirimo mu cyumweru gitaha.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS) butangaza ko bukomeje kwirinda ko icyorezo cya COVID-19 cyagera muri gereza, bushyiraho ingamba zijyanye n’uko abajyanwa gufungirwa muri gereza bajyana icyemezo cya Muganga ubyemerewe kigaragaza ko batarwaye icyorezo cya COVID-19.
Ubuyobozi bw’inkiko mu Rwanda butangaza ko inkiko zongeye gukora kugira ngo hagabanywe umubare w’abafungiye muri kasho no kurangiza imanza zihutirwa.
Igikorwa cyo kugenzura abagomba gufungurwa by’agateganyo, cyakozwe n’Ubushanjacyaha(NPPA),Polisi ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), cyarangiye ku wa gatatu tariki 08 Mata 2020 cyemeje ko abantu 1.182 bari bafungiye mu za sitasiyo za polisi hirya no hino mu gihugu bagomba kurekurwa by’agateganyo.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, avuga ko kuba umuntu apimwe bikagaragara ko yanduye Coronavirus ariko bamubaza abo bahuye cyangwa basangiye mbere akanga kubavuga kiba ari icyaha.
Abantu icyenda bari bafungiye muri kasho ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye bafunguwe by’agateganyo tariki 9 Mata 2020, bataha bavuga ko batazasubira mu byaha kuko uburoko bwabumvishije.
Ingabo z’u Rwanda ziratangaza ko zigiye kongera kugeza imbere y’inkiko za Gisirikari Colonel Tom Byabagamba ku bindi byaha ashinjwa gukorera muri Gereza.
Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Ngabo z’u Rwanda (MPD) ruratangaza ko rwatangije iperereza ku byaha byo guhohotera abaturage byakozwe na bamwe mu basirikare bafite imyitwarire mibi.
Abantu 38 barimo abagore 10 n’abagabo 28 bari bafungiye muri kasho ya Muhoza mu Karere ka Musanze barekuwe, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Rwanda rutangaza ko hari abantu bari bafungiye ibyaha muri za kasho bagiye gufungurwa bagakurikiranwa bari hanze mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge aho aba bakobwa baburaniraga, ni rwo rwemeje ko abakobwa batandatu ari bo, Nkamiro Zaina, Umulisa Gisèle, Umuhoza Konny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja, Uwimana Zainabu, n’umuhungu umwe bareganwa witwa Kamanzi Cyiza Cardinal bakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nk’uko byari byasabwe (…)
Minisiteri y’Ubutabera yamenyesheje abayigana basaba serivisi zitandukanye, ko bashobora no kuzisaba bakoresheje telefoni zabo zigendanwa, mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ku wa gatanu tariki 13 Werurwe 2020 rwategetse ko abantu batandatu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Abahoze mu mitwe yitwara gisirikare mu mashyamba ya Kongo bakatiwe n’inkiko Gacaca badahari, bamazwe impungenge z’uburyo bashobora kugana ubutabera bakajurira mu gihe baba batemera ibyaha bahamijwe.
Abagabo batanu n’umugore umwe bo mu Karere ka Musanze bakekwaho gutwikira abana babiri mu nzu, kuwa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020 batangiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza.
Richard Muhumuza wari Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire kuva muri 2018 yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwataye muri yombi Umukuru w’Umudugudu wa Kabere mu Kagari ka Rusongati mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu ukurikiranyweho icyaha cya ruswa.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, baratangaza ko inteko z’abunzi zigira uruhare mu kubakemurira ibibazo batagombye gusiragira mu nkiko.
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye Ndabereye Augustin wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, igifungo cy’imyaka itanu n’ukwezi kumwe agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe.