Amafoto: Kabuga yitabye ubushinjacyaha acungiwe umutekano bikomeye

Nyuma y’iminsi itatu afatiwe mu Bufaransa, Ku wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2020, Kabuga Felicien yitabye Ubushinjacyaha bwa Paris. Uyu mugabo wari umaze imyaka 26 yihishe ubutabera yaherekejwe mu Bushinjacyaha Bukuru acungiwe umutekano ku rwego rwo hejuru.

Ni intambwe ya mbere ku rubanza rw’uyu munyemari ukekwaho kuba umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biteganyijwe kuri uyu wa Gatatu Kabuga ashobora kuza kugaragara mu Rukiko rwa Paris, ariko umwunganizi we mu mategeko Me Emmanuel Altit, we yasabye ko umukiriya we yazagezwa mu rukiko ku wa gatatu w’icyumweru gitaha, hakazaba ari tariki ya 27 Gicurasi 2020.

Urukiko ruzaba rufite iminsi 15 yo guha agaciro impapuro zo guta muri yombi Kabuga, zashyizweho n’Urwego rwasimbuye icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Umushinjacyaha yamumenyesheje ibijyanye n’impapuro zimuta muri yombi zatanzwe n’urwo rwgo. Urukiko na rwo rugomba kuzamumenyesha ibyo aregwa, nyuma mu gihe cy’iminsi umunani abacamanza bakazatangira gukurikirana ikirego cye.

Amabwiriza ateganyako umuntu wahunze ubutabera mpuzamahanga mu gihe cy’imyaka 26 agomba koherezwa i La Haye mu Buholandi, agacibwa urubanza n’urwego rwatanze impapuro zo kumuta muri yombi (IRMCT).

Bivuze rero ko urubanza rwe rushobora kuzabera i La Haye cyangwa se i Arusha muri Tanzaniya.

Amafoto: Gettyimages

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

akatirwe urumukwiye amaraso yabanyarwanda yamenye ayabazwe. yiba yaraje murwanda akaba ariho aburanira byarigufasha abanyarwanda.

alias yanditse ku itariki ya: 20-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka