Imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside irasaba ko Kabuga yoherezwa kuburanira mu Rwanda

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (IBUKA), hamwe n’imiryango y’abafatanyabikorwa bawo, bandikiye Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye (IRMCT) rwasigaranye inshingano zo kurangiza imirimo yasizwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), isaba ko Kabuga Félicien uherutse gufatwa akekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakoherezwa kuburanira mu Rwanda.

Mu ibaruwa ifunguye iyo miryango yandikiye IRMCT, yagaragaje ko kuva muri 2012 ubwo uru rwego rwasigaranaga inshingano zahoze ari iz’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, inshingano ikomeye cyane rwafashe yari ugushakisha no guta muri yombi abantu batatu ba ruharwa bashinjwaga n’urwo rukiko, bakaba bari bakihishahisha ubutabera.

Abo ni Félicien Kabuga, Protais Mpiranya na Augustin Bizimana, bose bashinjwa Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Ku birebana na Kabuga Félicien, iyi miryango ivuga ko uyu yahoze ari umucuruzi ukomeye kandi wari inkoramutima y’umuryango wa Habyarimana Juvenal wari Perezida, mu bikorwa bafatanyagamo bizwi nka ‘AKAZU’, ndetse n’ibindi nka ‘Réseau Zéro’, aho ingengabitekerezo ya Jenoside yacuriwe.

Iyi baruwa kandi ivuga ko Kabuga yagize uruhare mu gutera inkunga ibitangazamakuru birimo Radiyo rutwitsi ya RTLM, Kangura ndetse n’ibindi binyamakuru byakoreshejwe mu gukwirakwiza ubutumwa bubiba urwango mu Banyarwanda n’ubukangurambaga mu iyicwa ry’Abatutsi.

Ikomeza ivuga ko “Mu 1993, mu nama yateguwe n’ishyaka rya MDR igamije gukusanya imisanzu ya RTLM, Kabuga yahatangarije intego nyamukuru ya RTLM, avuga ko igamije kurinda Hutu Power”.

Mu rubanza ku itangazamakuru rwabereye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), uwahoze ari umunyamakuru wa RTLM, Georges Ruggiu yavuze ko Kabuga yari we muyobozi mukuru wa RTLM, wari ufite inshingano zo kuyiyobora no kuyihagararira.

Iyi miryango yandikiye IRMCT, ikomeza ivuga ko kuva muri Mutarama 1993 kugera muri Werurwe 1994, Kabuga yaguze imihoro irenga 500,000 yakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Bongeraho kandi ko mu 1997, ICTR yashinje Kabuga ibyaha birindwi, birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza gukora Jenoside, kugerageza gukora Jenoside, ubugambanyi mu gukora Jenoside, kwica no gutsemba n’ibindi, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyamara ariko, iyi miryango ikavuga ko kuva ashinjwe ibyo byaha, imyaka yari ibaye 23 kumufata no kumugeza mu butabera byaranze, bitewe n’ubutunzi bwe ndetse n’abantu bari hanze y’u Rwanda bashinjwa kumushakira ubwihisho ngo akomeze kwihisha ubutabera.

Abayobozi benshi barimo na Leta zunze ubumwe za Amerika bagerageje kumufata ngo agezwe mu butabera, ndetse zanashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’Amadolari ya Amerika, ku muntu wese uzagira uruhare mu itabwa muri yombi rye.

Iyi miryango ivuga ko nyuma y’uko Kabuga afatiwe mu Bufaransa kuwa 16 Gicurasi 2020, iminsi ine nyuma yaho, yagejejwe mu rukiko i Paris, atanga umwirondoro we. Abunganizi be mu mategeko bavuze ko Kabuga afite uburenganzira bwo kwitwa umwere, ndetse bavuga ko atazavanwa mu Bufaransa ngo ashyikirizwe IRMCT. Umwe mu bamwunganira witwa Laurent Bayon, yavuze ko Kabuga yifuza kuburanira mu Bufaransa.

Kugeza ubu ariko, umushinjacyaha wa IRMCT yasabye ko Kabuga ashyikirizwa uru rwego rukamuburanisha. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020, aribwo Kabuga ari busubire mu rukiko i Paris.

Nyamara ariko, Ibuka n’imiryango y’abafatanyabikorwa yibutsa u Bufaransa amategeko mpuzamahanga ndetse n’umusaruro muke wagaragaye mu miburanishirize y’abakekwaho Jenoside baba mu Bufaransa.

Ibuka ivuga ko muri 2007, ICTR yemereye u Bufaransa kuburanisha Padiri Wenceslas Munyeshyaka n’uwahoze ari Perefe Laurent Bucyibaruta, ariko ibyavuye muri izo manza zombi byagaragaje gutenguha no kwibazwaho, kuko abo bagabo bombi bemerewe kuva mu butabera bagakomeza kwibera mu Bufaransa nta nkomyi.

Abarokotse barasaba ko Kabuga yoherezwa kuburanira mu Rwanda aho yakoreye ibyaha akekwaho

Ibuka n’imiryango y’abafatanyabikorwa ivuga ko mu izina ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basaba binginga IRMCT ndetse n’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano (UNSC), kohereza Kabuga kuburanira mu Rwanda aho yakoreye ibyaha akekwaho.

Iyi miryango ivuga ko kohereza Kabuga mu Rwanda bitari mu nyungu z’abarokotse Jenoside gusa, ko ahubwo biri no mu nyungu z’ubutabera ari na cyo IRMCT na UNSC zashyiriweho.

Iyo miryango ikomeza ivuga ko butaba ari ubwa mbere ICTR/IRMCT yohereza mu Rwanda ukekwaho ibyaha bya Jenoside. Ikomeza ivuga ko kohereza ukekwaho ibyaha kuburanira mu gihugu cye, bigaragaza ihame ry’ubwuzuzanye mu kazi.

Iyi miryango igaragaza ko nubwo nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi byinshi mu bikorwa remezo birimo n’iby’ubutabera byari byarazahaye, ariko ubu hari intambwe yatewe mu kuzahura ibikorwa remezo mu nzego zose harimo n’ubutabera.

Ivuga kandi ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose ngo urwego rw’ubutabera rugere ku rwego mpuzamahanga, harimo no kuba rwarakuyeho igihano cy’urupfu.

Amavugurura ya vuba harimo no kwemerera abacamanza mpuzamahanga kwitabira imanza z’aboherejwe mu gihugu, ndetse n’uburyo bunyuranye bwo kurinda ubuhamya bw’abatangabuhamya, byatumye urukiko rwa ICTR rwohereza imanza zirenga 10 rwagombaga kuburanisha ziburanihswa n’u Rwanda, kandi zose zagenze neza mu nyungu z’ubutabera.

Iyi miryango kandi ivuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka ku isi yose, ariko ko ibikomere byayo bifitwe n’Abanyarwanda ubwabo. Ubwicanyi bwakozwe n’Abanyarwanda, bukorerwa Abanyarwanda ku butaka bw’u Rwanda. Ikomeza ivuga ko abarokotse bababaye kandi ko bazakomeza kubabara igihe cyose kubera kubura ababo.

Iyi miryango igaragaza ko Kabuga atari umuntu usanzwe, bityo ko urubanza rwe rusobanuye byinshi ku butabera mpuzamahanga no ku Banyarwanda, ariko by’umwihariko ku barokotse Jenoside.

Iyo baruwa ikomeza igira iti “Ni yo mpamvu dusaba duciye bugufi ko Félicien Kabuga yoherezwa kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda, byaba nk’urwibutso kuburanishiriza mu Rwanda umwe mu bateguye Jenoside. Imanza ziri hafi, byanze bikunze zigabanya intera kuruta iziri mu nkiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Muri make, kumuburanishiriza mu Rwanda bizorohereza Abanyarwanda cyane cyane abarokotse gukurikirana urubanza”.

Mu gihe kohereza Kabuga mu Rwanda bitemewe, Ibuka n’imiryango y’abafatanyabikorwa isaba Perezida wa IRMCT kohereza urugereko rwayo mu Rwanda, hagendewe ku ngingo ya kane ivuga “Kuburanishiriza hanze y’icyicaro cy’urwego”.

Bati “Nyakubahwa Perezida, iyo ngingo yubahirijwe, Abanyarwanda cyane cyane abarokotse Jenoside bazabasha gukurikiranira uru rubanza hafi yabo mu Rwanda, aho kuba Arusha cyangwa i La Haye”.

Iyo miryango kandi isaba ko aho Kabuga yazaburanishirizwa hose, abarokotse Jenoside bazafashwa kuhagera, kandi Abanyarwanda bagahabwa amahirwe yo gukurikirana urubanza hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka