Abajyanwa gufungirwa muri Gereza bitwaza icyangombwa cy’uko batarwaye #COVID19

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS) butangaza ko bukomeje kwirinda ko icyorezo cya COVID-19 cyagera muri gereza, bushyiraho ingamba zijyanye n’uko abajyanwa gufungirwa muri gereza bajyana icyemezo cya Muganga ubyemerewe kigaragaza ko batarwaye icyorezo cya COVID-19.

SSP Hillary Sengabo, umuvugizi wa RCS
SSP Hillary Sengabo, umuvugizi wa RCS

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, SSP Sengabo Hillary yabitangarije Kigali Today mu gihe inkiko zongeye gusubukura imirimo yo kuburanisha imanza z’inshinjabyaha n’ifunga n’ifungura ry’agateganyo, bikaba bivuze ko hari abari bafungiye muri Kasho za Polisi bagiye kujyanwa muri Gereza.

Yagize ati; “Ni icyemezo urwego rw’ubutabera rwumvikanyeho. Muri gereza nta murwayi wa COVID-19 urahagaragara, ariko mu kwirinda ko ahagera, abazajya bahazanwa kuhafungirwa bazajya bazana icyemezo cya muganga wemewe kigaragaza ko batarwaye icyo cyorezo.”

Uje gufungwa ngo apimishwa n’urwego rwari rumufite ari na rwo rugomba kumenya ivuriro rumujyanaho ngo amabwiriza kuri gereza bahawe akaba ari uko bakira umuntu wujuje ibyangombwa byo gufungwa n’ibyangombwa by’ubuzima harimo kugira icyangombwa cy’uko atarwaye COVID-19.

SSP Sengabo agira ati; "Nk’ubu batangiye kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga, umufungwa agira iminsi ahamara kandi na bo bagira uburyo birinda. Mbere yo kugezwa iwacu agomba kuba yapimishijwe kandi umuntu ufunzwe yitabwaho na Leta."

Mu gihe ibikorwa byo kuburanisha imanza bikomeje, n’ibikorwa byo gufungura abarangije igihano bari muri gereza bagataha birakorwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, SSP Sengabo Hillary avuga ko hari imodoka zibatwara haba izabo zigenda mu bikorwa byo kugemura ibiribwa, kimwe n’imodoka z’umutekano ziborohereza mu gihe izindi modoka zitwara abagenzi zahagaritse ibikorwa.

SSP Sengabo Hillary avuga ko ibikorwa byakorwaga n’abagororwa hanze ya gereza byahagaze mu rwego rwo kwirinda ko bakwandura icyorezo cya COVID-19.

Muri gereza 13 zibarirwa mu Rwanda, nta murwayi wa COVID-19 uragaragaramo bitewe n’ingamba zo guhangana n’iki cyorezo zakajijwe, bakizera ko iki cyorezo kizarinda kirangira kitinjiye muri gereza.

Gahunda zo gusura no kugemurira abafunze zavuyeho, kuva umuntu wa mbere wanduye yagaragara mu Rwanda, ahubwo hashyizweho uburyo bwo kuboherereza amafaranga, kugira ngo abagemurirwaga batazahura n’ikibazo.

SSP Sengabo aherutse gutangariza Kigali Today ko Gereza ari nk’urugo, ko gusiga metero hagati y’abafungwa bidashoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uburyo buriho bwo. koherereza imfungwa amafaranga nubuhe?

Alias yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

Mutubatize ko numero batanze yo koherezaho amafranga idakora? Yabanje gukora ariko ubu yarahagaze mwabatubariza ikibazo gihari?

Alias yanditse ku itariki ya: 30-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka