Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arasaba inzego z’ubutabera kwirinda ruswa kugira ngo batange urugero rwiza ku Banyarwanda bose.
Domitilla Mukantaganzwa wigeze kuyobora Inkiko Gacaca, yongeye kugaruka mu myanya y’ubuyobozi nyuma y’igihe kitari gito atagaragara muri iyi myanya.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, riravuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Madamu Mukantaganzwa Domitilla, Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, yagize Dr. Faustin Nteziryayo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Prof. Sam Rugege wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.
Ashingiye ku itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo: iya 153, iya 86 n’ iya 156; kuri uyu wa gatatu tariki ya 04/12/2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho Dr. Nteziryayo Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, na Marie Thérèse (…)
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bavuga ko batifuza guturana n’ababahemukiye, bagahitamo gutura kure y’aho barokokeye.
Mu ijoro ryo ku wa kane tariki 28 Ugushyingo 2019 nibwo hasohotse Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rishyiraho umushinjacyaha wa Repubulika mushya ari we Havugiyaremye Aimable.
Mutangana Jean Bosco wari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda kuva kuwa 9 Ukuboza 2016, ntakiri kuri uwo mwanya, akaba yasimbuwe na Havugiyaremye Aimable wari usanzwe ayobora Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (Rwanda Law Reform Commission).
Abagororwa 70 bafungiye muri gereza ya Bugesera kubera guhamwa n’ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahanini bishe abantu, basabye imbabazi abo biciye maze na bo barazibaha.
Umuvunyi mukuru , Anastase Murekezi, avuga ko n’ubwo itegeko rihana uwatanze ruswa n’uwayakiriye, iyo umwe muri bo ayigaragaje ataratangira gukurikiranwa, ngo ntabwo ayihanirwa.
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubutabera ku wa mbere tariki 25 Ugushyingo 2019 mu Mujyi wa Kigali, hamuritswe uburyo bushya bwifashishwa mu gukurikirana ibikorwa by’inkiko n’imikorere y’abacamanza, bwiswe Judicial Performance and Monitoring System (JPMS). Buje busanga ubwari busanzwe bwafashaga abaturage gutanga no (…)
Urubanza rwa Nsabimana Calixte wiyise ‘Sankara’ rwimuriwe mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza, kuko ari rwo rufite ububasha bwo kuburanisha imanza z’inshinjabyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.
Jean Mutsinzi wabaye perezida w’urukiko rw’ikirenga bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 21 Ugushyingo 2019.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rutegetse ko Bayigamba Robert wakekwagaho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate, arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.
Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ubushinjacyaha bwa Leta buregamo Robert Bayigamba, Ubushinjacyaha bumusabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwakatiye igifungo cy’imyaka 30 Bosco Ntaganda rwari rumaze igihe ruburanisha.
Abitabiriye ibiganiro byateguwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) bigamije kureba uko imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaboneka, barasaba ko Leta yashakisha ikoranabuhanga rigezweho ryakwerekana ahari iyo mibiri kuko ngo hari aho rikoreshwa ku isi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko urwego rw’ubucamanza rudashobora gukora neza, mu gihe izindi nzego zikora nabi, kimwe nuko urwego rw’ubucamanza igihe rukoze nabi, bituma n’izindi nzego zidakora uko bikwiye.
Umuhanzi Hagenimana Jean Paul ukoresha izina rya ’Bushali’ mu muziki, Nizeyimana Slum wiyise Drip Slum bahuriye ku njyana bise Kinya-Trap n’umukobwa witwa Uwizeye Carine bose bashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi, bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Abahagarariye imfungwa n’abagororwa muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, batumye Minisitiri Johnston Busingye kubavuganira bakarekurwa ku bw’imbabazi rusange cyangwa gufungirwa hanze ya gereza (hakoreshejwe ibikomo).
Inshuti z’urukiko rw’ikirenga ntizivuga rumwe na Leta ku musoro ku mutungo utimukanwa, aho amategeko mashya agenga gusora abangamiye iterambere ry’abaturage.
Gereza ya Nyarugenge(Mageragere) iravuga ko abayifungiwemo batanze amakuru ko hari ibyobo 126 bikirimo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abaturage 450 batahaniwe Jenoside bakirimo kwidegembya mu gihugu.
Urukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo gusuzuma ubwiregure bw’abaregwa, rutegetse ko bafungwa mu gihe cy’ukwezi, kubera ko rutinya ko batoroka ubutabera.
Abagororwa 12 bo muri Gereza ya Huye bakomoka mu Karere ka Nyaruguru basabye imbabazi abarokotse Jenoside bahemukiye, bazisaba n’ababo babingingira kutazagera ikirenge mu cyabo.
Urubuga ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda (REAF), ruri mu gikorwa cyo gufatanya n’inzego zitandukanye ngo haboneke igisubizo cy’imanza 52.226 zirebana n’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zaciwe na Gacaca ariko ntizirangizwe.
Mu rukiko rwa gisirikare i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2019 hasubukuwe urubanza rw’abantu 25 baregwa gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC (Rwanda National Congress).
Urubanza rw’abantu 25 baregwa gukorana n’umutwe wa RNC rwasubukuwe kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukwakira 2019.
Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse urubanza rwa Leon Mugesera mu gihe kitazwi nyuma yo kwihana uwayoboye Inteko yamukatiye igifungo cya burundu muri 2016.
Maj (Rtd) Habib Mudathiru uri mu itsinda ry’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe wa RNC yemeye ibyaha byose aregwa, mu gihe abo bareganwa 24 babwiye urukiko ko hari ibyaha bemera n’ibyo batemera.
Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2019, urukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo rwasubukuye urubanza rw’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC, aho haburanwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ubushize rukaba rwari rwasubitswe kubera ko abaregwa batari bafite abunganizi.