Abasirikare batanu bakekwaho gusambanya abagore ku ngufu batangiye kuburana

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020, Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo abasirikare batanu bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), bakekwaho gusambanya abagore ku ngufu.

Ibyo byaha aba basirikare bakekwaho, byakorewe i Nyarutarama mu Murenge wa Remera w’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu kwezi kwa Werurwe 2020.

Abo basirikare ni Private Ndayishimiye Patrick, Private Nishinwe Fidele, Private Gatete François, Private Gahirwa John na Private Twagirimana Theoneste.

Mu baregwa kandi harimo abasivili babiri, ari bo Ntakaziraho Donat bakunze kwita Radjab na Mukamulisa Diane, bombi batuye mu Mudugudu wa Kangondo muri Nyarutarama aho icyaha cyakorewe.

Ntakaziraho yari asanzwe akora irondo ry’umwuga muri Kangondo, aho icyaha cyakorewe.

Private Ndayishimiye na Private Nishimwe bakekwaho ibyaha birimo icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita no gukomeretsa ku bushake, kwinjira aho umuntu atuye mu buryo butemewe n’amategeko, kwiba no guta izamu no kudakurikiza amabwiriza y’izamu.

Private Gahirwa, Private Gatete na Private Twagirimana bo bakekwaho ibyaha birimo guta izamu no kudakurikiza amabwiriza y’izamu, kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi, kuba icyitso mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba icyitso mu gukubita no gukomeretsa abantu ku bushake ndetse no kuba icyitso mu kwiba.

Naho umusivili Ntakaziraho, we aregwa ubufatanyacyaha, kwinjira mu mutwe w’abagizi ba nabi, ubufatanye mu guhishira icyaha cyo gukubita no gukomeretsa n’ubujura, no kwinjira mu nzu y’umuntu nta burenganzira yahawe.

Abaregwa bose bahakanye ibirego bashinjwa

Patrick Ndayishimiye wayoboraga bagenzi be yahakanye ko yahawe gukorera muri Kangondo, avuga ko yahacaga ari kwitemberera ari ku izamu. Ngo mu kwezi kwa Werurwe kose yapanzwe gukorera ahitwa kuri Utexrwa na Batsinda, kandi ngo aba bagenzi be bamwe ntabwo bari baratangiye akazi muri icyo gihe, usibye kuri 30 Werurwe ni ho bakoranye na Gahirwa John hamwe na Fidele Nishimwe.

Nishimwe Fidele na we avuga ko atigeze akandagira muri Kangondo kandi akimara kurangiza imyitozo ye ya gisirikare ngo yakoreye kuri Utexrwa ku itariki 30 Werurwe 2020.

Ati "Izo karitsiye ntabwo nzizi nibwo nari nkirangiza ikosi ya gisirikare, sinari mpazi".

Yavuze ko ngo aheruka bamufotora ku karasisi ifoto ye bayoherereza abaturage ari na byo avuga ko abamurega bahereyeho bamuvuga muri iki kibazo.

Kuri Gatete François, avuga ko bakoze akazi ka mbere ku itariki 4 Mata 2020, kandi bakoze ku manywa atari nijoro saa saba nk’uko bivugwa.

Ati “Akazi kari kayobowe na Jean Paul Mudasanganwa kandi nta muntu wigeze andega ko nakoze icyaha”.

Gahirwa John we yavuze ko yibuka itariki ya 30 Werurwe aho yakoreye kuri Utexrwa ayobowe na Patrick mu kazi mu masaha ya saa cyenda.

Ati “Nimureba manifest murasanga narakoreye kuri Faisal, Golf, Kinyinya, kandi ndi kumwe n’abandi ba kiyongozi (abayobozi), mushobora kubaza niba twarataye akazi”.

Private Theoneste Twagirimana ngo yakoranye na Gahirwa John rimwe gusa, kandi ngo ntabwo yigeze abura mu kazi. Yasabye ko barenganurwa kuko kuva bapasinga (basoza) ku ikosi ya gisirikare ntabwo barahura n’imiryango yabo.

Ati “Kereka muzanye manifest ni yo yonyine yaturenganura”.

Umusivili Donat Ntakaziraho we yavuze ko ngo bageze kuri Kangondo ya kabiri gukora ari umusada (ubutabazi), asanga abantu bari gukubitwa.

Yavuze ko yasanze Private Patrick Ndayishimiye ari we ukubita umuturage bari kumwe na Gatete François, na Gahirwa John.

Gatete François ngo yabwiye Patrick Ndayishimiye ati “rekera aho gukubita bingana gutyo”.

Nk’umunyerondo ngo Ntakaziraho yatinye kwivanga mu kazi k’abasirikare kuko bavugaga ko yibye kwa afande, ngo bikomereza akazi kabo na bagenzi be batatu.

Tariki ya 30 Werurwe nijoro hafi saa saba, ngo Patrick Ndayishimiye yazanye n’umupolisi wambaye sivili, bahura na bo abona Patrick Ndayishimiye abasha kumumenya kuko bari barahuye atamuyoberwa, ariko icyo gihe Gatete François ntiyari arimo.

Icyo gihe ngo Private Ndayishimiye yakubise umugore amusaba ko bamwereka aho ibisambo bicuruza urumogi biba, basaka ahantu hatanu ariko bararubura.

Icyakora uwo munyerondo yavuze ko atabonye igikorwa cyo gusambaya abagore.

Ati “Ibyo ntabyo nabonye gusa nabonye bakubita abaturage muri icyo gihe cyose ni umusirikari umwe muremure (François) wasabaga ko barekera aho”.

Uwunganira abaregwa mu mategeko Me Moses Sebudandi, yavuze ko ibyo ubushinjacyaha bubashinja ntaho bihuriye n’amategeko.

Yatanze urugero ku kurema umutwe w’abagizi ba nabi, avuga ko ugomba kuba ufite intego, yaba imaze igihe gito cyangwa kinini.

Ati “Ntaho bigaragazwa kuba abaregwa barahuye ngo bumvikane kuri iki gikorwa”.

Ku cyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu, Me Sebudandi yavuze ko hagomba kubaho ibimenyetso bikigaragaza.

Ku cyaha cyo guta akazi, ngo ntabwo bigaragazwa mu nyandiko ko bataye akazi aho bagombaga gukorera. Ibi bisaba ko bakora indi raporo ibigaragaza mu makosa cyangwa mu rwego rw’icyaha.

Urukiko rwavuze ko ku itariki ya 13 Gicurasi 2020 saa munani, aribwo ruzasoma imyanzuro y’uru rubanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Njye ndikumva harimo urujijo rukomeye kuko nta wuri kwemera icyaha yagirizwa
gusa nanone byo abasirikare bonjyererwe amasomo cyane abareba bibutsweko batagomba kwitwaza icyobaricyo ngo babe bakora ibihabanye nakazi nashinzwe
murakoze cyane
#Eric#
Ikarongi.

Eric Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 12-05-2020  →  Musubize

bahanwe baradushebeje

mugabo juriyasi yanditse ku itariki ya: 12-05-2020  →  Musubize

Njye mbona mu masomo bafata bakwigishwa cyaneee amategeko abageko yigihugu ndetse nagenga abasirikare yose nta na rimwe ribasobye kuko byajya bibafasha kumenya imirongo bagenderaho bikanabarinda kugwa mu migo ya hato na hato
Ikindi bikaba byiza bafatiye ku rugero rwishuri ryisumbuyeho ku rushaho ku binjizwa mu gisirikare byibuze akaba yararangije amashuri yisumbuye

Murakoze

JM alias 777 Mugesera yanditse ku itariki ya: 11-05-2020  →  Musubize

abasirikare bakwiriye kujya bigishwa n’aba psychologues ba gisirikare, kuko bashobora kugwa mu bishuko bitewe no kuba bafite imbunda, bibwira ko bafite "full control" kuri buri muntu no kuri buri kintu kiba kiri "zones" bashinzwe.
urugero: bashobora kubwira umuntu wese n’uri muri V8 ngo yicare hasi akahicara, bashobora kwinjira mu nzu iyo ariyo yose bitwaje ko bagiye gusaka, ....

iyo batigishijwe hakiri kare ku burenganzira bwabo bashinzwe kurinda hamwe n’ibyabo, ntihanashyirweho n’ingamba zibarinda, dore ko baba bakiri bato amaraso ashyushye, bisanga baguye mu bibazo nka biriya.

kamanayo yanditse ku itariki ya: 11-05-2020  →  Musubize

Abo bahungu mubahane barre icyitegererezo bagenzi nano kuko badusebeje murakoze

Matuje peter yanditse ku itariki ya: 14-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka