Barasaba ko abafashije Kabuga Félicien kwihisha ubutabera babiryozwa

Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) ryatanze ikirego mu Bushinjacyaha bwa Nanterre, basaba ko hakorwa iperereza ku bantu n’imiryango yabaye abafatanyacyaha mu gufasha Kabuga Félicien kutagezwa imbere y’ubutabera.

Félicien Kabuga ni Umunyarwanda w’umuherwe waranzwe no gushyigikira byimazeyo, gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yatawe muri yombi mu Bufaransa ku itariki 16 Gicurasi 2020.

Mu myaka 26 ishize, Félicien Kabuga yabashije kubaho atagaragara kandi yarashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga, mu bihugu byose yabashije kubamo nta muntu ubasha kumuca iryera.

Yabaye mu Busuwisi, DRC, Kenya n’ahandi kugeza ageze mu Bufaransa aho yacakiriwe bitunguranye ageze ku myaka 84.

Angelique Ingabire uhagarariye ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, ahamya ko muri iyo myaka yose, nta kabuza, Félicien Kabuga yari afite abantu batandukanye bagendaga bamufasha kuva mu gihugu kimwe ajya mu kindi, mu gihe hari abandi bamufashaga kwivuza, gucumbika n’ibindi yabaga akeneye mu buzima.

Angelique Ingabire wa CRF, mu itangazo rigenewe abanyamakuru, avuga ko abantu bose cyangwa imiryango bafashije Kabuga, batumye abaturage b’u Bufaransa batagezwaho ubutabera ariko by’umwihariko ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushinjacyaha mukuru w’urwego rwasigaranye imanza zitarangijwe na TIPR, Serge Brammertz, mu kiganiro yagiranye n’urubuga vanityfair.com kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020, yavuze ko ubwo Kabuga yatabwaga muri yombi afatiwe i Paris mu Bufaransa, bamusanganye ibyangombwa birenga 20 ni ukuvuga indangamuntu zitandukanye na passports enye.

Serge Brammertz yasobanuye ko ibyo byangombwa byose basanze byaratanzwe n’inzego zibifitiye ububasha kandi n’izo passports basanga atari impimbano cg inyibano kuko baje gusanga zaratanzwe n’ibihugu byo muri Afurika.

Serge Brammertz ati “Nta kabuza ibi byose yabigezeho kubera ruswa cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose yabashije gukoresha.”

Brammertz yongeraho ko mu myaka ya mbere yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi, yabanje kugenda afashwa n’abambari be bo muri MRND, benshi muri bo na bo ubu ni impunzi kubera uruhare bagize muri Jenoside.

Uko igihe kigenda gishira ariko, ari nako bakomeza kugenda babundabunda ni ko ubushobozi bwo guca mu rihumye ubucamanza bugenda buyoyoka, kugeza ubwo ababafashaga bose babashiraho bagasigarana abo mu miryango yabo gusa nk’uko byagendekeye Kabuga.

Mu gusoza inyandiko yabo, ishyirahamwe CRF rivuga ko ryasabye Umushinjacyaha wa Nanterre mu Bufaransa Madame Catherine Denis, ko yatangiza iperereza ryo gushyira ku mugaragaro imyirondoro y’abo bantu bose, ubundi bagatangira gukurikiranwa, bagafatwa kandi bagahanwa baba ari abantu ubwabo cyangwa imiryango runaka yafashije Kabuga kwihisha.

Kanda hano munsi wumve iyi nkuru mu ijwi rya Gasana Marcellin:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka