Kurangiza imanza na cyamunara hifashishijwe ikoranabuhanga birakumira iteshwagaciro ry’imitungo

Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) hamwe n’Urwego rushinzwe Iterambere(RDB), basobanuye uburyo kurangiza imanza no guteza cyamunara hifashishijwe ikoranabuhanga bizakumira amakosa y’abahesha b’Inkiko n’abakomisiyoneri bateshaga agaciro imitungo y’abantu.

MINIJUST na RDB bavuga ko ubu buryo bwashyizweho nyuma y’Iteka rya Minisitiri ryekeye irangizwa ry’inyandikompesha hakoreshejwe ikoranabuhanga hamwe n’Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’inyandikompuruza.

Aya mateka yatangajwe mu Igazeti ya Leta kuri uyu wa kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, ari hamwe n’Amabwiriza mashya y’Umwanditsi Mukuru agenga ibyerekeye gucunga, gukodesha, kugurisha mu cyamunara no kwegukana ingwate.

Urujeni Martine wa MINIJUST hamwe na Kayibanda wa RDB
Urujeni Martine wa MINIJUST hamwe na Kayibanda wa RDB

Umuyobozi muri MINIJUST ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage, Urujeni Martine, avuga ko iri koranabuhanga rigiye kwihutisha irangizwa ry’imanza n’izindi nyandiko mpesha, kuko ngo uburyo busanzweho bwajyaga bworohereza abahesha b’inkiko gukora amakosa arimo gutinza imanza.

Ati "Biratuma habaho gukorera mu mucyo kuko irangizwa ry’imanza ryatindaga, uwagiranye amasezerano n’urangirizwa urubanza hari igihe yajyaga abura ariko ubu abantu bose bazaba babibona ku ikoranabuhanga".

"Hari igihe umuhesha w’inkiko yakoraga wenyine atubahirije amabwiriza n’amategeko, iyi mikorere ikabyara imanza, ariko ubu azaba afite inyandiko zisobanutse agenda yuzuza, izo nzira zose nizubahirizwa bizaba bigaragarira buri wese, ikorabuhanga ntiryibeshya cyangwa ngo urikorereho ibyo wishakiye".

Urujeni akomeza avuga ko iri koranabuhanga rikorera mu risanzwe ririho ryitwa ICMS ryifashishwa mu gutanga ibirego mu nkiko, rikaba ryitezweho korohereza inzego gukurikirana imikorere ya buri muhesha w’inkiko aho yaba ari hose.

Yakomeje asobanura ko guteza cyamunara imitungo y’abantu na byo byashyiriweho urubuga www.cyamunara.gov.rw ,ku buryo umutungo aho uzaba uri hose bizaba bigaragara kuri urwo rubuga.

Urujeni ati "hazakemuka ikibazo cyajyaga kibyara imanza cyo kugurisha umutungo agaciro katawukwiye, ubu noneho aka gaciro kazaba kemejwe n’umugenagaciro, niba ari miliyoni 10, ntabwo wavuga ngo nshyizeho miliyoni imwe".

"Ibi bizanakemura ikibazo cy’abakomisiyoneri cyafashe isura mbi n’ubwo abakamisiyoneri atari abantu babi kuko baranga imitungo, ariko bakoraga amakosa yo kubangamira cyamunara".

Uwinjira mu ipiganwa azajya yiyandikisha, avuge umutungo ashaka gupiganira, atange ingwate ya 5% izasubizwa bitarenze iminsi itatu mu gihe ugura atatsindiye icyo yifuzaga, ariko mu gihe yatsinze azajya yishyura icyo yaguze ahereye kuri iyo ngwate.

Ku munsi wa cyamunara, ibiciro bizajya bifungurwa mu masaha atandatu mbere yaho, kandi ugurisha muri cyamunara na we akazaba arimo asaba abiyandikishije kujya bazamura ibiciro kugira ngo igicuruzwa gitangwe ku giciro gisumba ibindi.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko izajya ikurikirana uburyo cyamunara zikorwa kandi ko abahesha b’inkiko batatangaga raporo ngo bazajya babikora kugira ngo habeho kumenyekanisha no kwishyura imisoro.

Umwanditsi Mukuru wa Leta mu rwego RDB, Richard Kayibanda na we avuga ko ikigo cy’imari cyahawe ingwate n’uwo bagiranye amasezerano, kitazongera kugana inkiko ahubwo ngo kizareba Umwanditsi Mukuru kugira ngo agihe icyemezo cyo kugira ububasha ku ngwate yatanzwe mu gihe uwatanze iyo ngwate yananiwe kwishyura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'urugaga rw'abahesha b'inkiko b'umwuga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga

Icyo kigo kigira ububasha kuri iyo ngwate binyuze mu kuyiteza cyamunara, kuyicunga, kuyikodesha cyangwa kuyegukana burundu.

Kayibanda avuga ko cyamunara z’ingwate nazo ngo zigiye kujya zikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, mu rwego rwo gukumira ihohoterwa ryakorerwaga bamwe mu bakoresha cyamunara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda, Anastase Balinda avuga ko abakomisiyoneri bicaga cyamunara akabo ngo gashobotse, kandi ko amakosa y’abahesha b’inkiko na yo ari bwo agiye kugaragara.

Ati "iri koranabuhanga rizabigaragaza byose, rirakuraho urwikekwe ku bahesha b’inkiko, kandi nta bakomisiyoneri bazongera kugaragara babeshya abantu ko bagiye kugura umutungo ntibawugure.”

“Ubu buryo ni bwo bakoresha mu kuburizamo cyamunara kuko wavugaga ngo uragurisha iyi nzu amafaranga miliyoni 20, umukomisiyoneri utagira na make akaza akabeshya ngo arayigura amafaranga miliyoni 60, ariko bikaza kurangira yigendeye atishyuye”.

Iteka rya Minisitiri ryasohotse kuri uyu wa kabiri rikomeza rivuga ko cyamunara zizabera ku ikoranabuhanga ngo zizajya zikorwa byibura inshuro eshatu mu gihe agaciro katanzwe n’ugurisha katarimo kwishyurwa kugera kuri 75%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka