28 barimo Abanyamahanga bahuguwe ku Mukino Njyarugamba ’MMA’ (Amafoto)

Nyuma y’amezi abiri ryemewe n’amategeko, mu mpera z’iki cyumweru, Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba (Mixed Martial Arts) mu Rwanda ku nshuro ya kabiri ryateguye amahugurwa ya tekinike mu mukino Njyarugamba wa MMA yitabiriwe n’abantu 28 biganjemo abakiri bato barimo n’Abanyamahanga bane.

Ni amahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye ku wa Gatandatu agasozwa kuri iki Cyumweru, aho ari kuba ku nshuro ya kabiri, abera ku i Rebero hasanzwe hakorera ikipe ya The Great Warriors Sport Academy afite intego yo kongerera ubumenyi abakinnyi ndetse n’abatoza bakina uyu mukino njyarugamba ’MMA’ cyane ko ari mushya mu Rwanda akaba yayobowe n’umutoza Mpuzamahanga muri MMA wavuye mu gihugu cya Uganda Lubega Ahmed Ali. Umuyobozi wa Global Association of Mixed Martial Arts Rwanda (GAMMA Rwanda) Mwizerwa Dieudonne yavuze ko hishimirwa ubwitabire bwazamutse ugereranyije ni nshuro ya mbere buniganjemo abakiri bato.

Ati"Kuri iyi nshuro umubare munini ni urubyiruko kandi bagaragaje ubushake bwo gukina imikino njyarugamba ya MMA kandi bigaragara ko babishoboye. Muri rusange hitabiriye abantu 28 bose biganjemo urubyiruko harimo batatu baturutse mu gihugu cya Uganda hamwe n’undi umwe waturutse mu gihugu cya DRC i Bukavu aho aba bose basanzwe bakina imikino njyarugamba itandukanye irimo MMA, Box, Kickboxing na Jiu Jitsu."

Ubuyobozi bwa GAMMA Rwanda buvuga ko muri aya mahugurwa bwakiriye bukanatangaza ku mugaragaro abakinnyi ba Mixed Martial Arts (MMA) bashya 13 bazajya bitabira amarushanwa atandukanye nk’abakinnyi kandi bishimira ko mu gihe gito uyu mukino umaze ushinzwe mu Rwanda ubu iri shyirahamwe ryamaze kuba umunyamurwango w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino Njyarugamba (GAMMA International) hamwe na FIMMA ( Federation for International Mixed Martial arts) aho ubu batangiye no kwitabira ibikorwa byateguwe nayo mashyirahamwe mpuzamahanga.

Aya mahugurwa ari ku ku nshuro ya kabiri akurikiye aya mbere yabaye kuva tariki 12 kugeza kuri 19 Ukwakira 2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka