Vital Kamerhe yabwiye urukiko ko ntaho ahuriye na miliyoni 50 z’Amadolari ashinjwa kunyereza

Vital Kamerhe ushinjwa kunyereza Miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika, yabwiye urukiko kutamubaza iby’ayo madolari kuko ntaho yahuriye na yo.

Vital Kamerhe
Vital Kamerhe

Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020, urubanza ruregwamo Vital Kamerhe na bagenzi be bashinjwa kunyereza agera kuri Miliyoni 50 z’Amadorari ya Amerika rwasubukuwe. Uyu munsi urubanza rwibanze ku masezerano yo gutanga isoko ryo kubaka inzu 4,500 muri gahunda yiswe iy’iminsi ijana (100 jours).

Muri urwo rubanza rwabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Kinshasa-Gombe, Vital Kamerhe yahaswe ibibazo ku nzira byanyuzemo kugira ngo Sosiyete SAMIBO y;umunya-Libani Samih Jamal ibe ari yo ihabwa isoko.

Bwana Kamerhe yasubije ko atigeze yinjira mu gikorwa kirebana no gutanga isoko. Yavuze ko ibyo byabazwa bwana Justin Bitakwira wari Minisitiri w’ibikorwa Remezo muri icyo gihe.

Abajijwe uko izo Miliyoni zashyizwe kuri konti ya sosiyete SAMIBO, nyamara impapuro zibigena zose zitarasinywa, bwana Kamerhe yavuze ko ibyo atari we byabazwa, ahubwo ko byabazwa abashinzwe ibyo gusohora amafaranga, barimo Minisitiri ushinzwe ingengo y’imali.

Yagize ati: «Nta dolari na rimwe nigeze mpa uwo ari we wese. Jyewe nyobora ibiro bya Perezida, nta kindi.»

Urukiko rwatangaje ko ruzumva abatangabuhamya kuri urwo rubanza, tariki ya 03 Kamena 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka