Kenya: Barasaba ubutabera ku munyamakuru wishwe agiye gutanga amakuru kuri Kabuga
Kabuga Félicien ushinjwa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994; yatawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020 afatiwe mu Bufaransa, afashwe n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa.

Kuri ubu inkuru yakwiriye mu bitangazamakuru byo muri Kenya iravuga ko abavandimwe b’umunyamakuru William Munuhe Gichuki wishwe agiye kumenyekanisha aho Kabuga yari yihishe muri Kenya; na bo batangiye gusaba ko bahabwa ubutabera ku muvandimwe wabo warashwe azira ko yari agiye gutangaza amakuru ya Kabuga ku rwego rushinzwe ubutasi rwa Amerika rwa (FBI).
Umwe mu bavandimwe b’uyu munyamakuru ukomeje gukurikirana iki kirego mu nkiko za Kenya witwa Josephat Muriithi Gichuki yabwiye itangazamakuru ko atigeze acika intege mu gushakisha ubutabera ku muvandimwe wabo. Uwo muvandimwe wabo yari umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye (investigative journalism). William Munuhe Gichuki yishwe agerageza gushyikiriza FBI Félicien Kabuga wari muri Kenya, nk’uko aba bo mu muryango we babivuga.
BBC yanditse ko mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2002 uwo munyamakuru Kichuki Munuhe yagiye gusura umuryango we utuye mu karere ka Nakuru ababwira ko hari igikorwa kinini ari gukora kandi agifatanyije n’abo yise abazungu mu mvugo ye; yemezaga ko nikigenda neza azagihemberwa bishimishije ndetse bizahindura ubuzima bubi umuryango we wari ubayemo. Icyo gihe ngo nibwo baje kumenya ko umuvandimwe wabo yari yaramenye aho Kabuga yari yihishe muri Kenya, ariko ku bw’ibyago by’uwo munyamakuru aza kwicwa mu kwa mbere mu mwaka wa 2003 ataratanga ayo makuru.
Mu kwa gatatu; umuvandimwe w’uyu munyamakuru wishwe avuga ko aribwo inkiko zari gutangira kuburanisha urubanza aregamo Leta ya Kenya kuko yanze gukora iperereza ku rupfu rwa murumuna we Munuhe ndetse yongeraho ko icyababaje umuryango wabo cyane ari uko igipolisi n’abayobozi muri Leta batangaje ko umunyamakuru Munuhe yapfuye yiyahuye azize kubura umwuka kubera imbabura nyamara ngo ku murambo we bigaragara ko yarashwe isasu ryo mu mutwe ndetse ngo no ku maboko afite ibikomere byerekana ko yabanje kurwanya abamwishe.
Agira ati: “Ubwo twari tumaze kumenya amakuru y’urupfu rwa Munuhe, twagiye kumureba i Nairobi mu cyumba cy’abapfuye byagaragaraga n’amaso ko afite igikomere cy’isasu mu mutwe ndetse no ku bice by’amaboko byabonekaga ko yari afite ibikomere nk’aho yarwanye n’abamwishe.
Kabuga Félicien wafashwe ku wa gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, BBC ivuga ko yabaye igihe kinini muri Kenya akingiwe ikibaba na bamwe mu bategetsi kubera ruswa n’inyungu z’ubucuruzi.
Jenoside ikirangira mu Rwanda, amakuru atangwa n’inzego zitandukanye avuga ko Kabuga yahungiye mu Busuwisi. Amakuru akomeza avuga ko yahise ajya i Kinshasa muri Congo nyuma yerekeza i Nairobi muri Kenya aho kuva mu 1995 bivugwa ko yakoraga ubucuruzi mu gace kitwa Kilimani.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, avuga ko bishimiye icyemezo cyo guta muri yombi Kabuga Félicien ushinjwa kuba umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kurema umutwe w’Interahamwe ndetse no gushinga radio RTLM.
Nkusi yabwiye KT Radio ko n’ubwo urwego IRMCT rukorera i Arusha muri Tanzaniya ari rwo rufite ububasha bwo kuburanisha Kabuga Félicien, ngo hari amadosiye rwagiye rwoherereza u Rwanda y’abantu batandukanye, ku buryo ngo n’iyo rwaramuka rumwoherereje inkiko z’u Rwanda ngo ziteguye kumuburanisha.
Urukiko rwa ICTR rwaburanishaga ibyaha bya Jenoside i Arusha muri Tanzania, mu 1998 rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Kabuga. Muri icyo gihe Leta zunze ubumwe za Amerika na zo zashyizeho akayabo ka miliyoni eshanu z’Amadolari ku wari gutanga amakuru y’aho Kabuga yari yihishe kugira ngo atabwe muri yombi.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Inkuru zijyanye na: Kabuga Félicien
- Raporo y’abaganga ku burwayi bwa Kabuga Félicien bwo kwibagirwa irashidikanywaho
- Abaganga bagaragaje ko Kabuga Félicien atiteguye gukomeza urubanza
- Kabuga Félicien agiye kwitaba Urukiko mu nama itegura urubanza
- Imbere y’Urukiko i La Haye, Kabuga Félicien yavuze amazina ye gusa
- Kabuga Felicien aritaba urukiko bwa mbere nyuma yo kugezwa mu Buholandi
- Félicien Kabuga yajyanywe i La Haye kugira ngo atangire kuburana
- Kohereza Kabuga Arusha cyangwa i La Haye, ubutabera mpuzamahanga burasabwa gufata icyemezo
- Kabuga Félicien azaburanira i La Haye mu Buholandi
- Amazina y’abazaburanisha Kabuga yamenyekanye
- Urukiko rwo mu Bufaransa rwemeje ko Kabuga Felicien ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga
- Kabuga Félicien ashobora koherezwa i Arusha mu kwezi gutaha
- Filime ivuga ku ruhare rwa Kabuga muri Jenoside yasohotse
- Kabuga Félicien yari afite umuyoboro wagutse umufasha kwihisha ubutabera – Amb. Rugwabiza
- Félicien Kabuga agiye kuburanishirizwa i Arusha
- Mu rukiko, Kabuga yasabye kurekurwa akaba ari kumwe n’abana be
- Kabuga Félicien yahakanye ibyaha ashinjwa
- Imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside irasaba ko Kabuga yoherezwa kuburanira mu Rwanda
- Barasaba ko abafashije Kabuga Félicien kwihisha ubutabera babiryozwa
- Urupfu rwa Bizimana ni igihombo ku butabera – JB Siboyintore
- Bizimana washakishwaga hamwe na Kabuga, byemejwe ko yapfuye muri 2000
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|