Inkiko zongeye gukora zitezweho kugabanya ubucucike

Ubuyobozi bw’inkiko mu Rwanda butangaza ko inkiko zongeye gukora kugira ngo hagabanywe umubare w’abafungiye muri kasho no kurangiza imanza zihutirwa.

Ni imanza ziri kuba mu buryo bubiri, aho abafungwa bazanwa ku rukiko bakaburana imbona nkukobone n’abacamaza ariko hubahirijwe amabwiriza yo gutandukana; haba ku bacamanza, abashinjacyaha n’ababurana.

Hari n’aho abacamanza, abashinjacyaha, abaregwa n’ababunganira mu mategeko bakoresha ikoranabuhanga; urubanza rukaba ntawe uri kumwe n’undi.

Ni uburyo bushya butangiye gukoreshwa mu Rwanda, aho byari bimenyerewe ko ababurana bahurira imbere y’umucamanza bagahabwa ubutabera.

Harrison Mutabazi, umuvugizi w’inkiko mu Rwanda yatangarije Kigali Today ko ubu buryo bwashyizweho mu rwego rwo kugabanya imanza zihari n’imibare y’abafungiye muri Kasho.

Avuga ko ubu buryo bwo kuburanisha butari gukoreshwa mu nkiko zose kuko biterwa n’ahari abacamanza bashobora kuburanisha, cyangwa hakaba hari ibikoresho by’ikoranabuhanga ku buryo uburana akurikira urubanza rwe adahuye n’umucamanza.

Mutabazi, avuga ko imanza ziri kwitabwaho ari imanza z’inshinjabyaha zijyanye n’ifunga n’ifungura, gusoma imyanzuro ku manza z’ubucuruzi, hamwe n’imanza zihutirwa.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwafunguye abantu 1,182 bari bafungiye muri za kasho kugira ngo hagabanywe umubare munini w’abari bafungiye muri kasho.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yatangaje ko uwo mwanzuro wo kurekura bamwe mu bafunzwe ujyanye n’ingamba z’Ubushinjacyaha Bukuru mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Tariki ya 27 Mata 2020 ubushinjacyaha bukuru bw’igihugu bwongeye kurekura abandi bantu 1673 bari bafungiye muri Kasho za Polisi, bafungurwa hagamijwe kwirinda ubucucike mu bafunzwe mu rwego rwo kurwanya icyorezo COVID-19.

Nubwo Ubushinjacyaha Bukuru bwari bwafunguye abafungiye muri Kasho bataragezwa mu rukiko, hari abandi bantu icyorezo cya COVID-19 cyaje bari baramaze kuburana ariko batarasomerwa, abandi ibirego byari byarageze mu rukiko rugomba gusuzuma ibirego byabo harebwa niba bafungwa cyangwa bafungurwa, bakaba bari muri Kasho bategereje, bituma bongera umubare ndetse n’iminsi bagenerwa n’itegeko irarenga.

Uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kuburana nubwo butari gukoreshwa mu nkiko zose, burafasha kugabanya umubare w’abafungiye muri Kasho, ndetse n’abari bafungiye muri gereza bategereje gusomerwa batarasomerwa imyanzuro.

Kigali Today ivugana na Kavaruganda Julien uhagarariye urugaga rw’abavoka mu Rwanda, yavuze ko bari koroherezwa kunganira abakiriya babo.

Agira ati “Kuva Imanza zitangiye, iyo uburana bitamenyeshejwe umwunganira mu mategeko urubanza bararusubika, naho iyo yamenyeshejwe umunyamategeko abimenyesha urugaga rukamuha imodoka imutwara muri Kigali kuko hari izifite uruhushya rwo kugenda.”

Kavaruganda avuga ko n’abakorera mu Ntara iyo babimenyesheje urugaga bashakirwa uruhushya, cyakora akavuga ko hari abapolisi batazi ko abunganira abantu mu mategeko bemererwa gukora bakabahagarika.

Agira ati “Iyo yabimenyesheje tubimenyesha inzego z’umutekano zikamureka agakomeza, gusa tugira imbogamizi ko hari abaduhamagara bamaze guhagarikwa kandi dukeneye ko babitubwira mbere.”

Mu mujyi wa Kigali kuri Kasho ya Remera na Kicukiro hashyizwe ikoranabuhanga rifasha ababurana batagiye ku rukiko, ndetse abunganira abandi mu mategeko na bo bararikoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka