Kabuga Felicien ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yafashwe

Umunyarwanda Kabuga Felicien, ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yafatiwe mu Bufaransa kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020.

Uyu mugabo ni umwe mu bantu bashakishwaga cyane ku isi, kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse Leta zunze ubumwe za Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika ku muntu uzatanga amakuru yatuma uyu mugabo afatwa.

Kabuga yafatiwe i Paris mu Bufaransa, ku bufatanye n’abayobozi b’ u Bufaransa bafatanyije iperereza n’ibiro by’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT).

Umushinjacyaha Mukuru w’urwo Rwego, Serge Brammetz yavuze ko ifatwa rya Kabuga ari ikimenyetso cy’uko abagize uruhare muri Jenoside bose bazagezwa mu butabera igihe icyo ari cyo cyose.

Yagize ati “Ibitekerezo byacu by’ibanze biri ku barokotse n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Kubakorera ubuvugizi, ni icyubahiro cya kinyamuga ku kazi kanjye”.

Serge Brammetz avuga ko ifatwa rya Kabuga rigaragaza ko haramutse habayeho ubufasha bw’Umuryango w’Abibumbye, ibyagerwaho ari byinnshi.

Ati “Uyu musaruro turawukesha Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro, kiyemeje gushyiraho uru rugereko ngo rukomeze gukurikirana ibibazo kuri Jenoside yakorewe Batutsi ndetse n’ibyo muri Yugoslavia.

Turashimira u Bufaransa n’urwego rwabwo rushyiraho amategeko, cyane cyane ibiro bishinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu, ibya Jenoside ndetse n’iby’intambara, tugashimira n’ ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Paris”.

Yavuze ko gufata Kabuga bitari gushoboka izo nzego zose zitabigizemo uruhare.

Serge yashimiye n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu itabwa muri yombi rya Kabuga, harimo inzego zishyiraho amategeko ndetse n’ubushinjacyaha zo mu Rwanda, u Bubiligi, u Bwongereza, u Budage, u Buholandi, Australia, Luxembourg, u Busuwisi, USA, Polisi y’Uburayi na Polisi mpuzamahanga.

Ati “Iri tabwa muri yombi rigaragaza rigaragaza umusaruro udasanzwe waboneka binyuze mu bufatanye bw’inzego mpuzamahanga zishyiraho amategeko ndetse n’ubucamanza”.

Yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibiro uru rwego rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama muri Bugesera, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside, ndetse no kuvugurura ibyo twiyemeje gukora mu gutanga ubutabera, akavuga ko itabwa muri yombiu rya Kabuga rigaragaza imbaraga zashyizwemo.

Mu 1997, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwashinje Kabuga ibyaha birindwi bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isanona Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nkuko biteganywa n’amategeko y’u Bufaransa, biteganyijwe ko Kabuga ajyanwa gufungirwa mu rugereko rwihariyerwasigariyeho icyahoze ari ICTR, akazabona kugezwa mu rukiko.

Serge yavuze ko Polisi y’u Bufaransa yataye muri yombi Kabuga u buryo butoroshye, bwahujwe n’ibikorwa byo gusaka mu bice bitandukanye.

Urwego rwasigariyeho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyizweho n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, mu rwego rwo kurangiza imanza zasizwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda na Yugoslavia, rwahagaritse imirimo yarwo muri 2015 na 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ubwose mushaka kuvuga ko ubufaransa bumaze kino gihe close bitazi ko kabuga ari mu gihugu cyabo , duherutse aba muri kenya uko yahavuye rero akajya mu bufaransa bizwi nibyo bihugu uko ari bibiri.rero kuvuga ayo magambo ngo yubufatanye kandi bari baribazi neza ko bamucumbikiye none ubu ubera ko bamukuyeho amaboko nibwo batangaje bamufashe

bimawuwa yanditse ku itariki ya: 16-05-2020  →  Musubize

Dushyigikiye uzagira uruhare wese mugufatisha no gutangamakuru aho abagize uruhare muri jenocide yakorewe abatutsi baherereye bravo kubufaransa nubwinzira ikirindende ,nahubundi eac niyumvikane tubonuko duhahirana tuzahura ubukungu bwakarere

Dusalo yanditse ku itariki ya: 16-05-2020  →  Musubize

Ngewe nk’Umukristu,mpora nibaza impamvu umuntu agirira nabi undi.Kuki abantu bicana?Kuki barwana kandi Imana ibitubuza?Kuki ugirira nabi umuntu nkawe?Nyamara ejo uzasaza,ugapfa.
Uyu nubwo agiye gufungwa,azapfa vuba,kubera ko ashaje cyane.Igihano nyamukuru Imana izaha abantu babi bose,ntabwo gereza.Ntabwo bazazuka ku Munsi wa nyuma.Iyo bapfuye ntibongera kubaho.Ntabwo bajya mu muriro cyangwa ngo bitabe Imana.Bajya mu gitaka,bakabora bikarangira.Urugero,ADAMU amaze gukora icyaha,Imana yamubwiye ko azapfa akajya mu gitaka ntiyongere kubaho.Ariko abantu bumvira Imana,nubwo aribo bake nkuko Yezu yavuze muli Matayo 7:13,14,Imana izabazura ku Munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Soma Yohana 6:40.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 16-05-2020  →  Musubize

Ndumukozi wa ADEPR nifuzaga guhuzwa n’umunyamakuru nkamugezaho akarengane twagiriwe. Turabantu 8. Tell : 0782100005

Jules NGABO yanditse ku itariki ya: 16-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka