Uko Kabuga Félicien yatawe muri yombi
Mu myaka 23 ishize, Kabuga Félicien yashoboye gucika igipolisi cyo ku isi yose cyamuhigaga. Icyakora ku itariki 16 Gicurasi 2020, Kabuga ushinjwa gutera inkunga ikomeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yafatiwe mu nkengero z’Umujyi wa Paris mu Bufaransa.
Iyi nkuru Kigali Today ikesha ikinyamakuru Jeune Afrique, iragaruka ku rugendo rukomeye rwo kumushakisha kugeza ubwo yatabwaga muri yombi.
Ibikorwa byo kumushakisha byongeye gushyirwamo imbaraga muri Nyakanga 2019 i La Haye mu Buholandi mu nama y’urwego rw’Umuryango w’Abibumbye ’International Residual Mechanism for Criminal Tribunals’ (IRMCT) rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR) i Arusha muri Tanzania.
Ni Urukiko ruburanisha abari ku isonga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Kabuga Félicien umaze imyaka 26 ahunze u Rwanda, ari mu bantu batatu bashakishwaga cyane kugira ngo baryozwe uruhare rukomeye bashinjwa kugira muri Jenoside.
Umunyamafaranga, akaba hafi y’ubutegetsi mbere na nyuma ya Jenoside, Kabuga Félicien ni umwe mu batangije Radiyo/Televiziyo RTLM (Radio-Télévision libre des Mille Collines), yagize uruhare mu gukwirakwiza ubutumwa bubiba urwango mu Banyarwanda n’ubukangurambaga mu iyicwa ry’Abatutsi.
Ashinjwa kandi gutumiza mu mahanga toni nyinshi z’imihoro, ikaba yarakwirakwijwe mu baturage bityo babona intwaro yoroshye yo kwifashisha mu gukora Jenoside. Amafaranga menshi yari afite, na yo ngo yayifashishije mu gutwara Interahamwe aho zajyaga hirya no hino mu bikorwa by’ubwicanyi.
Mu nama yafatiwemo umwanzuro wo kongera kumuhiga, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Serge Blammertz, yiyemeje gukorana n’Abajandarume bo mu biro bishinzwe kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha bya Jenoside n’ibyaha by’intambara(OCLCH) mu Bufaransa, ariko bakorana bya hafi n’abo mu bindi bihugu nk’u Bwongereza n’u Bubiligi kugira ngo bongerere ingufu itsinda « Tracking Unit » ryahawe inshingano zo guhiga abashinjwa kuba ku isonga muri Jenoside, iryo tsinda rikaba ryarashyizweho ubwo hatangizwaga urukiko rwa TPIR.
Abo bantu bahawe inshingano zo guhiga by’umwihariko Kabuga Félicien wakomeje gushakishwa kuva mu 1997, kudafatwa kwe bikaba byari biteye ikimwaro n’ipfunwe inzego z’ubutabera mpuzamahanga.
Kabuga wavuzweho kuzenguruka mu bihugu bitandukanye birimo u Busuwisi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Kenya n’u Budage, byageze aho abantu batekereza ko adashobora gufatwa. Nyamara yaje gutabwa muri yombi n’urwego rw’Abajandarume (OCLCH) rwo mu Bufaransa, ndetse afatirwa muri icyo gihugu.
Colonel Éric Emeraux uyobora urwo rwego kuva muri 2017 avuga ko ubwo basabwaga gukorana n’abandi mu gushakisha Kabuga, batatekerezaga ko yaba ari ku mugabane w’i Burayi.
Mu gihe cyo kumuhiga no kumuta muri yombi, abari bafite izo nshingano ngo ntiborohewe n’igikorwa, dore ko babonaga amakuru atamuvugaho rumwe cyane cyane ku bijyanye n’aho yaba aherereye, bamwe bakavuga ko yaba ari muri Afurika, aho yamaze igihe kirekire yihishahisha, abandi bakavuga ko yaba ari i Burayi aho yahungiye nyuma ya Jenoside.
Kwihisha kwe kandi ngo yaba yarabifashwagamo n’ibihugu bimwe na bimwe ndetse n’abari ku butegetsi bw’ibyo bihugu. Igihugu kigarukwaho cyane ni Kenya yayoborwaga na Daniel Arap Moi.
Ubwo yashyirirwagaho impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997, Kabuga Félicien yakomeje guca mu rihumye inzego z’umutekano zamushakishaga, ariko bikvugwa ko amafaranga menshi yari afite ari yo yifashishaga kugira ngo adatabwa muri yombi, ndetse muri icyo gihe akaba ngo yarakomeje ingendo mu bihugu by’u Busuwisi, RDC n’u Budage.
Icyakora izo ngendo ze zaje kugera ku iherezo ndetse ingufu zongerewe mu kumuhiga zisiga atawe muri yombi. Itsinda ryo kumuhiga ryashyizweho na Serge Brammertz ryakajije imikoranire y’inzego z’umutekano z’ibihugu by’u Bufaransa, u Bwongereza n’u Bubiligi.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, ibikorwa byo kumuhiga byacaga amarenga ko yaba yihishe mu Bufaransa ndetse hatangwa amabwiriza yo gukurikirana binyuze mu itumanaho abakekwagaho kugirana ibiganiro na Kabuga, ari na bo bamufashaga kwihisha.
Ihanahanamakuru hagati y’inzego z’umutekano mu bihugu by’u Bufaransa, u Bwongereza n’u Bubiligi ryashyize iherezo ku bikorwa byo gushakisha Kabuga, dore ko ayo makuru ari yo yatumye afatirwa mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine i Paris mu Bufaransa aho yabaga akoresha umwirondoro muhimbano.
Umwe mu bakurikiraniraga hafi iyi dosiye avuga ko amakuru y’ibanze yatumye afatwa yaturutse mu Bwongereza. Abapolisi bo mu Bwongereza ngo bamenyesheje bagenzi babo bari bafatanyije muri icyo gikorwa ko umwe mu bakobwa ba Kabuga (wabyaye abana 11) akora ingendo zihoraho ava i Londres mu Bwongereza yerekeza i Paris mu Bufaransa.
Ku rundi ruhande, abari mu iperereza mu Bufaransa na bo baje gutahura ko umwe mu bahungu ba Kabuga akora ingendo kenshi ava mu Bubiligi aza mu Bufaransa, ibyo bituma Inama y’Urwego rwasimbuye inkiko mpuzamahanga zashyiriweho u Rwanda na Yugoslavia (IRMCT) yateranye mu kwezi kwa Kabiri muri uyu mwaka wa 2020 ifata umwanzuro wo kongera ingufu mu gushakishiriza Kabuga mu Bufaransa by’umwihariko muri ako gace.
Imirongo ya telefone y’abo bana ba Kabuga ngo yarakurikiranywe, bigaragara ko bose berekezaga muri ako gace ka Asnières, iperereza muri ako gace ritahura ko hari icumbi ryakodeshejwe n’umwe mu bahungu ba Kabuga Félicien.
Abari mu bikorwa byo kumushakisha bavuga ko gahunda yo guhagarika ingendo mu Bufaransa kuva tariki 17 Werurwe 2020 yaba yaragize uruhare mu gutuma Kabuga aguma mu gace kamwe, byoroshya gukurikirana amakuru y’aho yari aherereye.
Kabuga yafashwe hashize iminsi mike abatuye mu Bufaransa bemerewe gusubukura ingendo, icyo gihe abamuhigaga barushaho kureba niba yaba ari mu gace bamukekagamo nubwo na none bakomeje kugira impungenge ko yaba atari ho ari kuko ngo atakundaga kugaragara.
Nyuma yo kutamubona acaracara muri ako gace, mu rukerera rwo ku itariki ya 16 Gicurasi 2020, Abajandarume ngo biyemeje gufungura urugi rw’inzu byavugwaga ko yihishemo, bamusangamo, nk’uko bisobanurwa na Colonel Éric Emeraux ukuriye Abajandarume bari muri icyo gikorwa.
Mu gihe cy’imyaka 26 yamaze yihishahisha, Kabuga Félicien ngo yaba yarakoresheje ibyangombwa bimuranga 28 bitandukanye by’ibihimbano, akagira na pasiporo yahawe n’igihugu cya Afurika ariko kitatangajwe.
Benshi bakomeje kugaragaza amatsiko ku kumenya amakuru menshi amwerekeyeho asobanura uburyo yabashije kwihisha muri iyo myaka yose ishize, no kumenya igihe nyacyo yari amaze mu Bufaransa, ndetse n’abamufashije muri urwo rugendo rwose.
Inkuru zijyanye na: Kabuga Félicien
- Raporo y’abaganga ku burwayi bwa Kabuga Félicien bwo kwibagirwa irashidikanywaho
- Abaganga bagaragaje ko Kabuga Félicien atiteguye gukomeza urubanza
- Kabuga Félicien agiye kwitaba Urukiko mu nama itegura urubanza
- Imbere y’Urukiko i La Haye, Kabuga Félicien yavuze amazina ye gusa
- Kabuga Felicien aritaba urukiko bwa mbere nyuma yo kugezwa mu Buholandi
- Félicien Kabuga yajyanywe i La Haye kugira ngo atangire kuburana
- Kohereza Kabuga Arusha cyangwa i La Haye, ubutabera mpuzamahanga burasabwa gufata icyemezo
- Kabuga Félicien azaburanira i La Haye mu Buholandi
- Amazina y’abazaburanisha Kabuga yamenyekanye
- Urukiko rwo mu Bufaransa rwemeje ko Kabuga Felicien ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga
- Kabuga Félicien ashobora koherezwa i Arusha mu kwezi gutaha
- Filime ivuga ku ruhare rwa Kabuga muri Jenoside yasohotse
- Kabuga Félicien yari afite umuyoboro wagutse umufasha kwihisha ubutabera – Amb. Rugwabiza
- Félicien Kabuga agiye kuburanishirizwa i Arusha
- Mu rukiko, Kabuga yasabye kurekurwa akaba ari kumwe n’abana be
- Kabuga Félicien yahakanye ibyaha ashinjwa
- Imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside irasaba ko Kabuga yoherezwa kuburanira mu Rwanda
- Barasaba ko abafashije Kabuga Félicien kwihisha ubutabera babiryozwa
- Urupfu rwa Bizimana ni igihombo ku butabera – JB Siboyintore
- Bizimana washakishwaga hamwe na Kabuga, byemejwe ko yapfuye muri 2000
Ohereza igitekerezo
|
Kabuga nahanwe bikomeye aryozweibyo yakoze.
Kabisa nibyiza ko kabuga yafashwe rwose nakanirwe urumukwiriye