
Vital Kamerhe, kuri ubu ufungiye muri gereza ya Makala iri i Kinshasa, yari inshuti ya hafi ya Perezida Felix Tshisekedi akaba yari anakuriye ibiro bya Perezida.
Akekwaho kunyereza miliyoni zisaga 50 z’amadolari ya Amerika yari agenewe gukoreshwa mu bikorwa bya gahunda yiswe iy’iminsi 100 yatangijwe na Perezida wa Repubulika.
Isubikwa ry’uru rubanza ryasabwe n’abunganira Kamerhe na bagenzi be mu by’amategeko, batanze impamvu y’uko batabashije kubona inyandiko zose zikenewe muri uru rubanza, mu gihe urukiko rwo ruvuga ko izo nyandiko ziboneka mu bwanditsi bwarwo, ku buryo kuzibona byoroshye.
Inkuru ya Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), ivuga ko mu gihe yahabwaga ijambo, Vital Kamerhe yavuze ko yinjijwe muri uru rubanza nk’umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika, anemeza ko ari umwe mu bantu 9 bari bashinzwe kugenzura iyi gahunda y’iminsi 100 biyongera ku muhuzabikorwa wayo.
Kamerhe yamaganye icyo yise umutego yatezwe mu gihe yahatwaga ibibazo bijyanye no kugaragaza neza umwanya ariho muri Guverinoma n’uruhare yari afite muri iyi gahunda y’iminsi 100.
Yanabajijwe ku bijyanye na bagenzi be babiri bashinjwa bimwe, avuga ko mu buzima bwe yahuye n’abantu benshi, ariko Jeannot Muhima akaba yari amuzi ku izina gusa, akaba aribwo bwa mbere yari amubonye imbonankubone.
Inkuru ya France 24 yo ivuga ko mu rubanza, Kamerhe yavuze ko ahakana ibyo ashinjwa, ko amasoko yose ajyanye n’uyu mushinga w’iminsi 100 yari yaratanzwe ku bwa Leta yacyuye igihe, ndetse ko nta masezerano y’isoko na rimwe yashyizweho umukono we.
Inkuru zijyanye na: Vital Kamerhe
- Byemejwe ko Raphael Yanyi wayoboye urubanza rwa Vital Khamerhe yishwe akubiswe ikintu ku mutwe
- Vital Kamerhe na bagenzi be basabiwe gufungwa imyaka 20
- Vital Kamerhe na bagenzi be bakomeje guhakana ibyo kunyereza miliyoni 50 z’amadorari
- Raporo ya muganga yemeje ko Raphael Yanyi waburanishaga urubanza rwa Vital Kamerhe yishwe arozwe
- RDC: Raphael Yanyi waburanishaga urubanza rwa Vital Kamerhe yitabye Imana
- Vital Kamerhe yabwiye urukiko ko ntaho ahuriye na miliyoni 50 z’Amadolari ashinjwa kunyereza
- Vital Kamerhe wayoboraga ibiro bya Perezida muri RDC yitabye urukiko
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|