Inkiko zizafungura ariko abumva urubanza ntibazajya mu rukiko

Mu gihe mu Rwanda hitegurwa gutangira ingamba nshya ariko zisa n’izorohejemo gahoro mu kurwanya Coronavirus, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo, yatangaje amabwiriza mashya inkiko zigomba gukurikiza mu gihe zizaba zisubukuye imirimo mu cyumweru gitaha.

Ayo mabwiriza mashya yafashwe n’Inama Nkuru y’Ubucamanza, avuga ko inkiko zizatangira kuwa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, zikazatangirira ku manza zari zasubitswe muri Werurwe, ubwo hashyirwagaho amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Dr. Ntazilyayo ati “Imanza zose zasubitswe zigitegereje imyanzuro, zizasubukurwa mu cyumweru cyo kuva ku ya 04 kugera ku ya 08 Gicurasi, naho ku bijyanye n’imanza z’inshinjabyaha muri rusange, inkiko zizibanda gusa ku zihutirwa cyane, kandi na zo zikazaburanishwa hashyirwa mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus”.
Perezida w’Ukuriko rw’Ikirenga avuga ko ibi bivuze ko mu gihe cy’iburanisha, mu cyumba hazajya haba harimo gusa abacamanza, abakozi b’inkiko, abavoka, abajuriye, abaregwa n’ababunganira, kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.

Ku bijyanye n’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, Dr. Ntezilyayo yavuze ko inkiko zizaca imanza zihereye ku zari ziri ku rutonde rw’izigomba gucibwa. Inkiko zizita kandi ku manza zihutirwa, kimwe n’imanza zifite uburemere buke kugira ngo zikureho ibirarane.

Mu bindi, hemejwe ko abakozi bo mu rwego rw’ubucamanza bazakomeza gukorera mu ngo zabo nk’uko byari bisanzwe bakoresheje ikoranabuhanga, uretse gusa abo bigaragara ko ari ingenzi n’abakenewe mu biro.

Itangazo ry’Inama Nkuru y’Ubucamanza rigira riti “Abayobozi b’amashami bose bagomba kumenya ko bagomba gukurikirana abakozi kugira ngo barebe ko bakora ibyo bagomba gukora, mu gihe abazajya bajya mu nkiko cyangwa mu biro, bagomba kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19”.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko inkiko zizakomeza gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu guca zimwe mu manza nk’uko byakozwe mu bihe bya gahunda ya guma mu rugo, naho ibirego na byo bikazakomeza koherezwa hifashishijwe ikoranabuhanga, hakoreshejwe ‘Rwanda Integrated Electronic Case Management System Rwanda (IECMS)’. Abaturage bahura n’ibibazo bashobora guhamagara kuri 3670.

Mu kwezi gushize kwa Mata, inkiko zaciye zimwe mu manza hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Skype. Ikoreshwa rya Skype mu guca imanza ryatangiriye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho haciwe imanza 17 z’abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.

Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Adolphe Udahemuka, avuga ko imanza 21 ari zo zaciwe muri uko kwezi, habariwemo n’izaciwe hakoreshejwe Skype.

Ikoreshwa rya Skype kandi ryaje ryuzuzanya n’irya videoconference, ryatangijwe tariki ya 09 Mata 2020, hacibwa imanza zihutirwaga z’inshinjabyaha, mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo, ku bagororwa bari bafungiye muri kasho za Remera na Kimironko.

Ubucamanza bwatangiye gukoresha urubuga rwa interineti mu gutanga ubutabera mu gihe hafashwe ingamba mu gihugu hose hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Mu gukumira icyo cyorezo kandi, ibihumbi by’abagororwa bafite ibirego byoroheje na bo bararekuwe bava muri sitasiyo zitandukanye za Polisi mu gihugu hose aho bari bafungiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka