Gufata Kabuga ni intangiriro yo guhiga bukware abakoze Jenoside bakihishahisha - Serge Blammertz

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Serge Blammertz, aratangaza ko gufata Kabuga Felicien bivuze kongera imbaraga mu guhiga bukware abandi bakoze Jenoside bakihishahisha hirya no hino ku Isi.

Brammertz avuga ko gufata Kabuga bivuze guhiga bukwera abandi bakoze Jenoside bakihishahisha
Brammertz avuga ko gufata Kabuga bivuze guhiga bukwera abandi bakoze Jenoside bakihishahisha

Umushinjacyaha Mukuru Blammertz avuga ko gufata Kabuga Felicien byashyizwemo imbaraga nyinshi mu myaka ibiri ishize kandi ko hari kwifashishwa ikoranabuhanga mu gushakisha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Serge Blammertz yavuze ko abakihishahisha ku byaha bya Jenoside bakoze mu Rwanda nta buhungiro bafite kandi ko ababashakisha bahagurukiye kubafata byanze bikunze.

Yavuze ko hari kwifashishwa ikoranabuhanga mu guhiga abakoze Jenoside bakihishahisha kandi ko ikoramabuhanga mu kubafata riri gutanga umusaruro, urugero ruka ari urwa Kabuga Felicien uherutse gutabwa muri yombi.

Agira ati “Ababashakisha barahari kandi barimo gukora cyane hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye, bishobora gufata igihe ariko bizarangira tubafashe, n’iyo byafata amezi cyangwa imyaka”.

Ati “N’uyu wafashwe mu buryo bufatika yahinduye amazina ku buryo busaga 10 yiyoberanya. Yego birashoboka ko byafata igihe, ubutumwa ku bakihishahisha rero ni ubu, turaje, tuje kubashakisha turacyakora amaperereza dufite urutonde rw’abandi bashakishwa, nka Mpiranya na Bizimana, akazi karakomeje turacyahiga bukware abakoze Jenoside bakihishahisha”.

Blamertz avuga ko atangiye inshingano ze yakoze amavugururwa menshi mu gushakisha abakoze Jenoside bagahera kuri Kabuga Felicien, hakarebwa amakuru yose yavugaga aho yabaye haba ku mugabane wa Afurika no mu Burayi.

Avuga ko hafashwe umwanzuro wo guhera aho byari bizwi ko yabaye, mu mwaka wa 2007 maze hashyirwaho itsinda ry’abashinzwe gukashakisha Kabuga kugeza muri polisi mpuzamahanga na polisi yo ku mugabane w’Uburayi.

Avuga ko tekiniki nshya zo guperereza ibijyanye n’imari no gukusanya amakuru mu gihe gisaga umwaka byagaragaje ko yaba ari mu Bwongereza, Ubufaransa cyangwa mu Bubiligi, ku buryo mu mezi atatu ya nyuma ari bwo hamenyekanye ko Kabuga yaba ari mu Bufaransa.

Avuga ko nyuma yo gushaka amakuru y’aho Kabuga yihishe hakurikiyeho imikoranire n’inzego z’ubutabera n’iz’umutekano mu gihugu cy’Ubufaransa maze bamenya inyubako Kabuga yari yihishemo bakamugeraho bakamufata.

Umushinjacyaha Blammertz avuga ko nyuma yo gufata Kabuga Felicien hari kurebwa aho azaburanira, bikaba bishoboka cyane ko azaburanira i La Haye mu Buholandi, cyangwa akaburanira i Arusha muru Tanzaniya.

Agira ati “Icya mbere ni ukwishimira uburyo yafashwe kuko hari benshi twaganiraga i Kigali bavuga ko umunsi nk’uyu utazigera ubaho, abacitse ku icumu rya Jenoside ubu bariruhukije kuko hari hashize imyaka 26 tuwutegereje ubu rero dushobora kubyishimira”.

“Kuri ubu ari i Paris akaba agiye no kugezwa imbere y’ubutabera bwo mu Bufaransa, kandi nshingiye ku mpapuro z’ubutabera mpuzamahanga ashobora kuburanira i Paris ariko birashoboka cyane ko azaburanira Arusha muri Tanzanyiya igihe cyose urubanza ruzaba rutangiye”.

Kabuga Felicien ni umwe mu bashakishwaga cyane n’ubutabera mpuzamahanga ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho ku buryo hanashyizweho akayabo ka miliyoni eshanu z’amadorari ya Amerika ku muntu wese wagaragaza aho ari ngo atabwe muri yombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka