Umubyeyi n’umuhungu we bashinjwaga Jenoside bakatiwe gufungwa burundu

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, tariki 08 Gicurasi 2020 rwasomye urubanza reregwamo Madeleine Musabyuwera n’umuhungu we Cassien Kayihura batuye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, baregwaga icyaga cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze rutegeka ko bahanishwa igifungo cya burundu, nyuma yo gusanga icyo cyaha kibahama.

Aba bombi baregwaga kuba muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barishe abana babiri b’uwitwa Disi Didace, barangiza bakabajugunya mu musarani.

Ibi byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo abana b’abahungu babiri b’imyaka umunani n’icumi ba Didace Disi bahungiraga mu rugo rwa Kaberuka (ubu witabye Imana), na Musabyuwera (ukiriho).

Nk’uko byasobanuwe mu gihe cy’iburanisha na Devotha Kayisire, mushiki w’abo bana bishwe, ngo umuryango nti wari warigeze umenya aho barengeye, ariko mu kubashakisha kugira ngo babashyingure mu cyubahiro baje kubwirwa ko bahungiye muri urwo rugo rw’abahoze ari inshuti zabo zikomeye, bababajije bababwira ko batigeze bababona.

Amakimbirane yaje kuvuka mu rugo rwa Musabuwera hagati y’abana be (umukobwa n’umuhungu), barimo Kayihura bareganwaga mu rubanza, ngo ni yo yatumye hamenyekana ko abana ba Disi bari barahungiye muri urwo rugo, bakaza no kwicwa bagatabwa mu musarane waho.

Kayihura ngo yatonganye na mushiki we Musabyemariya Aloysie, maze amubwira ko ngo “yamwica akamujugunya mu musarane bakajya bamunnya hejuru nk’uko bannya hejuru y’abana bo kwa Disi”.

Ayo makuru ni yo yagendeweho, abagize umuryango wa Disi basaba ko uwo musarane wacukurwa, maze basangamo imibiri ine, ijyanwa ku biro by’Umurenge wa Kibilizi.

Icyo gihe hahise hatangira urubanza mu rwego rwo gukurikirana iby’urupfu rw’abo bana, ariko mu rubanza RP/Gen 00004/2018/TB/BSA, rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza muri 2019, abaregwaga bagizwe abere, kuko abaregaga bavugaga ko mu musarane hakuwemo imibiri y’abantu bane, ariko ubuhamya bw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, DASSO n’ushinzwe umutekano bwo bwaravugaga ko mu musarane hakuwe umubiri umwe.

Icyo gihe kandi abaregwa na bo bavugaga ko uwo musarane wakuwemo umubiri umwe, nyamara ariko raporo y’impuguke zoherejwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) mu mpera za 2019, ndetse n’iy’umutekano yatanzwe n’Akarere ka Nyanza ku Ntara, zombi zikemeza ko muri uwo musarane hakuwe imibiri ine.

Nyuma gato ariko, uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi yaje gufungwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), akekwaho gusibanganya ibimenyetso mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ku Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, busaba ko abaregwa bahanishwa igihano cya burundu.

Urubanza ku bujurire bw’Ubushinjacyaha rwatangiye kuburanishwa muri gashyantare uyu mwaka, aho uwo mubyeyi n’umwana we bari bakurikiranyweho kwica abana babairi bakabajugunya mu musarane.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro, rwemeza ko Madeleine Musabuwera na Cassien Kayihura bahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rwemeje kandi ko urubanza RP/Gen 00004/2018/TB/BSA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ruhindutse mu ngingo zarwo zose, maze rutegeka ko Madeleine Musabuwera na Cassien Kayihura bahanishijwe igifungo cya burundu.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Devothe Kayisire, mushiki w’abana bishwe muri Jenoside, yavuze ko bishimiye guhabwa ubutabera, kandi bakaba barabashije kumenya aho ababo bari barajugunywe.

Ati “Byaradushimishije cyane kuko twasimbutse ikiraro kinini cyane kitwa akarengane. Kwicirwa abantu bakabituma hejuru imyaka 26, wagirango urababonye, abantu bagashaka gusibanganya ibimenyetso! Nta kintu kiryana nko kwicirwa uwawe, warangiza ugasiragizwa ukarenganywa”.

Gushyingura iyo mibiri bisa n’ibidashoboka

Kayisire avuga ko nk’umuryango basanga gushyingura imibiri y’abo bana bisa n’ibidashoboka, kuko imibiri yari yabonetse ari ine, igashyirwa hamwe n’indi ku biro by’umurenge, ariko hashira igihe bakavuga ko itagihari hari umubiri umwe gusa. Kayisire avuga ko n’iyo yagarurwa, batakwizera neza ko ari iy’abavandimwe babo.

Kuva kuri 05 Ukwakira 2019 ubwo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa yatumizwaga mu rubanza nk’umutangabuhamya kuri iyo mibiri, ubushinjacyaha buracyari mu iperereza ku irigiswa ryayo, bivugwa ko ryaba ryarakozwe n’uwo muyobozi, ndetse nyuma gato mu Ugushyingo yaje kubifungirwa, nyuma aza gufungurwa amaze gutanga ingwate ndetse n’umwishingizi, bikavugwa ko hagitegerejwe urubanza kuri icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Gitifu , Dasso n,abacamanza baciye runo rubanza muri Busasamana bakurikirannye kuko bakoze amahano !!Bitwaza ibyo baribyo bakadusenyera igihugu kubera inda nini zabo.Utabona ntakabakaba koko?

Akariza yanditse ku itariki ya: 19-05-2020  →  Musubize

Gitifu , Dasso babakurikirane n’abaciye runo rubanza muri Busasamana!Umuco WO kudahana niwo utuma abantu bigira ibitabashwa bakadusenyera igihugu kubera Inda nini zabo!!!!

Akariza yanditse ku itariki ya: 19-05-2020  →  Musubize

Uwo mugitifu nawe ubutabera bumukurikirane yakoze amahano ateye ubwoba!!!ayobora ate kuba yirengagiza rapport yatanze hejuru ???yewe ni akumiro pe

Alias yanditse ku itariki ya: 19-05-2020  →  Musubize

Ahubwo njye mbona à bagomba gufungwa muli ururubanza ali benshi(1)abakuyemo imibiri barahari ningahe !!indi yagiyehe!!kuva kumuyobozi wumurenge kugeza kubaharindaga aho niho amakuru ali kandi byakozwe.nabantu babakuramo.hafashwe bangahe!!(2)abacamanza burukiko rwibanze rwa busasamana.bose abaciye.urwo rubanza,nabo bagomba gufatwa ndetse no kwirukanwa.urezwe ko wishe abantu 2 babiri aliko bikagaragara ko utishe 2 ahubwo wishe1 umucamanza aguhindura umwere gute !!byemejwe ko à havugwa bahabataye bacukuye niyo basangamo.umwe byanavuzwe.nuwabikoze ugahagarara ngo urukiko rwemeje ko uregwa ali umwere!!!!à bishe abantu abahishe imibiri yabonetse,abo bacamanza bose bafite ikibazo kimwe*

lg yanditse ku itariki ya: 19-05-2020  →  Musubize

Nibyo rwose 100% nibahabwe igihano kibakwiriye

Muhire Metternich yanditse ku itariki ya: 19-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka