Menya ibigenderwaho kugira ngo imfungwa ihabwe imbabazi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange abakobwa mirongo itanu (50) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.

Byatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020, inama yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga iyoborwa na Perezida Kagame.

Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 3,596 bahamwe n’ibyaha binyuranye.

Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryasohotse mu Igazeti ya Leta yasohotse kuwa 08/11/2019, rigaragaza mu ngingo ya 227 ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi ku muntu wakatiwe burundu n’urukiko, abisabwe cyangwa abyibwirije, kandi amaze kugisha inama Urukiko rw’Ikirenga.

Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu. Imbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.

Perezida wa Repubulika atanga imbabazi igihe abisabwe n’uwakatiwe igihano. Gusaba imbabazi bikorwa n’uwakatiwe igihano cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iyo Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa amaze kubona urwandiko rusaba imbabazi, ahita akora raporo iherekeza urwandiko rusaba igaragaza ibi bikurikira; umwirondoro w’usaba, icyaha afungiwe, icyemezo cy’urukiko rwa nyuma rwamuhamije icyaha, igihe amaze mu gihano n’igihe gisigaye, imyitwarire ye muri gereza n’ibimenyetso bibigaragaza hamwe n’inama y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku busabe bw’imbabazi za Perezida.

Imbabazi rusange zitangwa na Perezida wa Repubulika zisabwa na Minisitri ufite ubutabera mu nshingano ze, amaze kugaragaza impamvu ashingiraho zigomba guherekezwa na raporo y’umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa igaragaza umwirondoro w’usabirwa imbabazi.

Agaragaza kandi icyaha usabirwa imbabazi afungiwe, icyemezo cy’urukiko rwa nyuma rwahamije icyaha usabirwa, igihe usabirwa imbabazi amaze mu gihano n’igihe gisigaye, imyitwarire muri gereza y’usabirwa n’ibimenyetso bibigaragaza n’inama y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku busabe bw’imbabazi za Perezida.

Impamvu zishobora gutuma ufunzwe yemererwa gufungurwa by’agateganyo, harimo kuba yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi, kuba arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’umuganga wemewe na Leta.

Usaba gufungurwa by’agateganyo ashobora kubyemererwa mu bihe bikurikira: iyo yakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu cyayo; iyo yakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu byayo; iyo yakatiwe igifungo cya burundu ntashobora gufungurwa by’agateganyo atarangije imyaka makumyabiri y’igifungo.

Nibura inshuro imwe mu mwaka, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ashyikiriza Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze urutonde rw’abasabye ifungurwa ry’agateganyo.

Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze, abisabwe n’Ubushinjacyaha ashobora kwambura umuntu ifungurwa ry’agateganyo bitewe n’uko akatiwe igihano gishya, atitwaye neza ku buryo bugaragara, cyangwa atubahiriza ibyategetswe mu cyemezo cyamufunguye by’agateganyo.

Uwambuwe ifungurwa ry’agateganyo agomba gufungirwa igihano cyose cyangwa igice cyacyo yari asigaje igihe ahabwa ifungurwa, giteranyije n’ikindi gihano cyose yaba yaraciwe nyuma.

Kigali Today ivugana n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, SSP Sengabo Hillary,yatangaje ko bataramenya urutonde rw’abafunguwe kuko rusohoka mu Igezeti ya Leta bakabona kurugenderaho.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwafunguye abantu 1,182 bari bafungiye muri za kasho kugira ngo hagabanywe umubare munini w’abari bafungiye muri kasho, hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Tariki ya 27 Mata 2020 Ubushinjacyaha Bukuru bw’Igihugu bwongeye kurekura abandi bantu 1,673 bari bafungiye muri kasho za Polisi, bafungurwa hagamijwe kwirinda ubucucike mu bafunzwe mu rwego rwo kurwanya icyorezo COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze cyane ku bw’iyo nkuru, ese umuntu usaba imbabazi Perezida wa Repubulika we agomba kuba amaze kurangiza igihano kingana iki ko mutubwiye ko usaba gufungurwa by’agateganyo bisanzwe agomba kuba amazemo 1/3 cy’igihano iyo yakatiwe igihano kiri munsi y’imyaka itanu, na 2/3 iyo yakatiwe igihano kirengeje imyaka itanu?

Assistante Penza yanditse ku itariki ya: 20-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka