U Rwanda rwishimiye ifatwa rya Kabuga, rwemereye Urukiko Mpuzamahanga kumuburanisha

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), ari rwo rufite ububasha bwo kuburanisha Kabuga Felicien wafatiwe mu Bufaransa kuri uyu wa 16 Gicurasi 2020.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi avuga ko bishimiye icyemezo cyo guta muri yombi Kabuga Felicien ushinjwa kuba umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kurema umutwe w’Interahamwe ndetse no kugira uruhare mu gushinga radio RTLM.

Nkusi yabwiye Kigali Today ko nubwo urwego IRMCT rukorera i Arusha muri Tanzaniya ari rwo rufite ububasha bwo kuburanisha Kabuga Félicien, ngo hari amadosiye rwagiye rwoherereza u Rwanda y’abantu batandukanye, ku buryo ngo ruramutse rumwohereje inkiko z’u Rwanda ziteguye kumuburanisha.

Yagize ati “Impapuro zimuta muri yombi zashyizweho n’urwo rwego rukorera i Arusha, ni na rwo rwamushakishaga, cyane ko na dosiye ye ni ho iri, ubu rero igikurikiraho ndumva ari uko yajyanwa i Arusha kugira ngo aburanishwe”.

Ati “Uru ni uwego rwashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye(UN), ni urwego rwizewe kandi rwahawe inshingano, icyo rusabwa rero ni ukuzuzuza nta kindi”.

Nkusi yakomeje agira ati “Kuba Kabuga yatawe muri yombi nyuma y’imyaka 26, ni icyemezo twishimiye kuko habayeho ubufatanye mpuzamahanga bw’inzego nka Interpol n’ibihugu bitandukanye.

Ibi biratanga ubutumwa bukomeye bugaragariza abakoze ibyaha ko aho bari hose, umunsi uwo ari wo wose bashobora gufatwa”.

Minisiteri y’Ubutabera y’u Bufaransa yasohoye itangazo rivuga ko inkiko z’icyo gihugu zizashyikiriza Kabuga Felicien Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi, akaba ari rwo rumuburanisha, ariko urwo rukiko rukaba n’ubusanzwe ari rwo ruyobora Urwego IRMCT.

U Bufaransa buvuga ko Kabuga Félicien yari atuye mu icumbi ryo mu gace kitwa Asnières-sur-Seine, aho yabaga mu bwihisho abifashijwemo n’abana be ngo bari baramuboneye imyirondoro mishya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka