Urubanza rw’abasirikare bakekwaho gusambanya abagore ku gahato rwasubitswe

Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rw’Abasirikare baregwa ibyaha birimo gusambanya ku gahato abagore i Nyarutarama muri Kangondo, rwari kuburanishwa kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2020 rwasubitswe nyuma yo kubura ubabunganira mu mategeko.

Aba basirikare batanu b’ipeti rya Private ari bo Ndayishimiye Patrick, Nishinwe Fidele, Gatete François, Gahirwa John na Twagirimana Theoneste, baraganwa n’umusivili witwa Ntakaziraho Donat bari bakatiwe igifungo cy’agateganyo ku itariki 13 Gicurasi 2020.

Nyuma bahise bajuririra mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare bitewe n’uko ibyaha baregwa byo gukoresha abantu imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita no gukomeretsa ku bushake, kwinjira aho umuntu atuye mu buryo butemewe n’amategeko, kwiba no guta izamu, byose babihakana.

Icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyo Urukiko rwa Gisirikare rwakibahanaguyeho bitewe n’uko rwasanze uwo mutwe utazwi, nubwo kuburanisha urubanza mu mizi bitarakorwa.

Urubanza rw’ubujurire bw’abo basirikare rwari kuburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa gisirikare kuri uyu wa Kane ntirwabaye, bitewe n’uko uwunganira abaregwa mu mategeko Me Moses Sebudandi atigeze ahagera ku mpamvu atamenyesheje Urukiko.

Mu iburanisha ryagiye riba ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, uyu munyamategeko yavugaga ko ibyo ubushinjacyaha bushinja abakiriya be ngo ntaho bihuriye n’amategeko.

Umushinjacyaha Cpt Maniraguha Jean Bosco yasubije Urukiko ko bitewe n’iyo mpamvu itabaturutseho yo kutabona ubunganira, urubanza rushobora gusubikwa.

Urukiko rwahise rutegeka ko iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo risubikwa, rikazasubukurwa kuri uyu wa gatanu tariki 22 Gicurasi 2020 isaa yine za mu gitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka