Kabuga Félicien yahakanye ibyaha ashinjwa

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi Umunyarwanda Kabuga Félicien wafatiwe mu gihugu cy u Bufaransa akurikiranyweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi yagejejwe imbere y’Ubutabera, ahakana ibyaha ashinjwa.

Ni inshuro ya kabiri Kabuga Félicien yongeye kugezwa mu rukiko i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa ngo aburane ku birebana no koherezwa gufungwa n’urwego rwasigariyeho urukiko rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha mu gihugu cya Tanzania.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko mu rukiko Kabuga yabajijwe niba yarumvise ibirego aregwa n’urwego rwa UN rwasigaranye inshingano yo kurangiza imanza zasizwe na ICTR, abwira umusemuzi ko ari ibinyoma.

Yagize ati; “Ibi byose ni ibinyoma, sinigeze nica Umututsi n’umwe. Nahoze nkorana na bo.”

Félicien Kabuga ushinjwa kuba umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko Abatutsi bari abakiliya be. Ngo yajyaga anabaha inguzanyo yo guteza imbere bizinesi zabo, ku bw’iyo mpamvu akaba ngo atari guhindukira ngo abice.

Kabuga yafatiwe mu Bufaransa tariki 16 Gicurasi 2020 nyuma y’imyaka 26 ashakishwa n’ubutabera kugira ngo abazwe uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Me Laurent Bayon uburanira Kabuga uvuga ko afite imyaka 87 y’amavuko, avuga ko ashaje kandi akaba arwaye bityo akaba atajyanwa kuburanishirizwa mu rukiko rwa Arusha. Yaje mu rukiko yambaye ipantalo y’ikoboyi n’ishati y’ibara ry’ikijuju, mu rukiko hagaragaye abantu benshi bari baje gukurikira urubanza rwe.

Biteganyijwe ko Kabuga Félicien azasubira mu rukiko tariki 03/06/2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka