IBUKA irifuza ko Kabuga Felicien yaburanishirizwa mu Rwanda

Umuryango uhagaranira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, (IBUKA), uratangaza ko Kabuga Felicien azanywe kuburanira mu Rwanda aho yakoreye icyaha byarushaho gushimisha Abacitse ku icumu rya Jenoside.

IBUKA irifuza ko Kabuga Felicien yaburanishirizwa mu Rwanda
IBUKA irifuza ko Kabuga Felicien yaburanishirizwa mu Rwanda

Bitangajwe nyuma y’uko Kabuga Felicien atawe muri yombi i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma y’igihe kirekire ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Umuryango Ibuka Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko mu izina ry’abacitse ku icumu ahagarariye, bashimishijwe cyane n’itabwa muri yombi rya Kabuga Felicien, bikaba byarushaho kubashimisha aramutse azanywe kuburanira mu Rwanda aho yakoreye icyaha.

Agira ati “Ku bacitse ku icumu icyifuzo cyacu ni uko yagezwa mu Rwanda, niba ubuyobozi bw’u Rwanda hari icyo bwakora ku bufatanye nk’uko bwakunze kugaragaza ubwo bufatanye, Kabuga aje kuburanishwa aho yakoreye icyaha muri iki gihugu, akagezwa i Kigali rwose byadushimisha kurushaho”.

Ati “Abacitse ku icumu barushaho kumva ko ubutabera bukora, ko ubufatanye bw’ibihugu cyane cyane ku ruhare u Rwanda ruba rwabigizemo, bakumva ko urwo ruhare ruhari kandi ko n’abandi bakidegembya bizashoboka. Umuntu arihisha ariko kera kabaye agafatwa biratugaragarira ko bishoboka, Kabuga rero agejejwe mu Rwanda byarushaho kudushimisha”.

Prof. Dusingizemungu avuga ko nubwo biteganywa ko azoherezwa i Lahaye mu Buholandi mu butabera mpuzamahanga byaba byiza azanywe mu Rwanda.

Avuga ko Umuryango IBUKA bashimira uruhare Leta y’u Rwanda yakomeje kugira mu gushakisha abakoze ibyaha bya Jenoside barimo na Kabuga Felicien, kandi ko kuba yafatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa ari ikimenyetso gikomeye cy’ubutabera mpuzamahanga.

Agira ati “Kuba yafatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa ni ikigaragaza ubufatanye bw’ibihugu bitandukanye birimo n’u Bufaransa n’u Bubiligi n’ibindi bihugu ku mugabane w’Uburayi, ndetse n’ubushinjacyaha bw’u Bufaransa, inzego za Polisi mpuzamahanga ndetse na Polisi yo ku mugabane w’Uburayi”.

Avuga ko gufatwa kwa Kabuga ari ikimenyetso gifatika kigaragaza ko icyaha cya Jenoside kidasaza ku buryo n’abandi bazakomeza gufatwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka