Burundi: Abanyamakuru 4 bagejejwe mu rukiko

Abanyamakuru bane b’ikinyamakuru kigenga cyitwa IWACU, bagejejwe imbere y’urukiko ku wa gatatu tariki 06 Gicurasi 2020 nyuma y’amezi agera kuri atandatu bari bamaze bari muri gereza.

Abanyamakuru bane b'ikinyamakuru Iwacu hamwe n'umushoferi wabo ubwo bari mu rukiko i Bubanza tariki 30 Ukuboza 2019 (Ifoto: AFP)
Abanyamakuru bane b’ikinyamakuru Iwacu hamwe n’umushoferi wabo ubwo bari mu rukiko i Bubanza tariki 30 Ukuboza 2019 (Ifoto: AFP)

Inkuru ya Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko muri 2019, aribwo aba banyamakuru batawe muri yombi ubwo bari mu kazi kabo ko gutara inkuru mu Ntara ya Bubanza iherereye mu Burengerazuba bw’iki gihugu, ku bijyanye n’igitero cyagabwe n’inyeshyamba z’Abarundi (RED Tabara) ziturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba banyamakuru bane (Térence Mpozenzi, Agnès Ndirubusa, Egide Harerimana na Christine Kamikazi), bajuriye nyuma y’uko bakatiwe igifungo cy’imyaka 2 n’amezi 6, bashinjwa kugerageza kugambanira inzego za Leta z’ubutasi bw’imbere mu gihugu.

Iki cyemezo cyamaganywe n’imiryango yose iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi n’iy’itangazamakuru.

Antoine Kaburahe washinze Ikinyamakuru Iwacu, kuri ubu, uba mu buhungiro mu Bubiligi, avuga ko yizeye ko noneho ubu kuri iyi nshuro uburenganzira aribwo bugiye kwivugira.

Ati «Turizera neza ko ubu noneho abacamanza bagiye gufata bagenzi bacu bane nk’uko bari, mbese bafatwa nk’abanyamakuru. Abanyamakuru gusa ».

Abinyujije kuri Twitter, Kaburahe yashimiye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wohereje abawuhagarariye gukurikirana uru rubanza rwabereye i Bubanza.

Imyanzuro izasomwa nyuma y’iminsi 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka