Abasirikare bakekwaho gusambanya abagore ku gahato bafunzwe by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwa Gisirikare kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, rwasomye imyanzuro y’urubanza ruregwamo abasirikare batanu bo mu Ngabo z’u Rwanda baregwamo ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no guhohotera abaturage, rwanzura ko bafungwa by’agateganyo.

Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa ku wa Mbere w’iki cyumweru, haburanwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Abo basirikare uko ari batanu bose bafite ipeti rya Private. Ni Private Ndayishimiye Patrick, Private Nishinwe Fidele, Private Gatete François, Private Gahirwa John na Private Twagirimana Theoneste.

Aba basirikare banareganwa n’abasivili babiri ari bo Ntakaziraho Donat bakunze kwita Rajab na Mukamulisa Diane, bombi batuye mu Mudugudu wa Kangondo muri Nyarutarama aho icyaha cyakorewe.

Nyuma yo kubasomera ibyaha baregwa, Urukiko rwa Gisirikare rwasanze hari impamvu zikomeye zituma abaregwa bafungwa ibyagateganyo, rutegeka ko bafungwa by’agateganyo.

Icyakora abaregwa bose uko ari batandatu, urukiko rwabahanaguyeho icyaha baregwaga cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kubera ko uwo mutwe utazwi, kandi ngo bose bahujwe n’uko bataye akazi.

Abaregwa bose bafite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo cy’urukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uru rukiko turarwizeye ubshishozi usanganywe turizera ko ubutabera buzahabwa ubukeneye ,Nta karengane kajya kagaragara muri uru rukiko.
Twihanganishije abahohotewe,Imana ibasane imitima

MUKAKAZIGABA ELEVANIE yanditse ku itariki ya: 13-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka