Leta y’u Rwanda yasubije Umudepite wo mu Nteko ya Leta zunze ubumwe za Amerika Carollyn B. Maloney, wari uherutse kwandikira Perezida wa Repubulika Paul Kagame asaba ko yafungura Paul Rusesabagina akongera akoherezwa muri Amerika.
Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe muri Leta yiyise iy’Abatabazi ubwo yatabwaga muri yombi uwahakanaga ibyaha byose yatunguye abantu imbere y’urukiko yiyemerera ibyaha byose yashinjwaga aza no gukatirwa igifungo cya burundu.
Irage ni igikorwa mbonezamategeko, kigirwa n’umwe mu bo kireba. Gishobora guseswa kandi kigakorwa muri bumwe mu buryo buteganywa n’itegeko, aho umuntu agena amerekezo y’ibintu bye igihe azaba atakiriho. Uraga afite uburenganzira bwo gutanga indagano ku muntu ashaka yaba uwo bafitanye isano cyangwa uwo batayifitanye.
Urukiko rwo muri Senegal rwakatiye abagabo batatu igifungo cy’imyaka ibiri bazira kohereza abana babo kuba abimukira muri Esipanye, umwe akagwa mu rugendo atagezeyo.
Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.
Ubushinjacyaha mu rubanza rwa Nsabinama Callixte na Herman Nsengimana bari abavugizi b’umutwe wa FLN, bwasabye ko dosiye y’aba bombi yahuzwa n’iya Paul Rusesabagina, ndetse n’abandi bantu 17.
Inkiko eshanu zo mu Mujyi wa Kigali, zigiye gutangira kugerageza uburyo bushya Leta y’u Rwanda yashyizeho bwo gusimbuza igifungo ibindi bihano ku bafungwa bahamwe n’ibyaha nk’uko bitangazwa n’urwego rw’Ubutabera.
Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, avuga ko abunzi bose bo mu Rwanda bamaze guhabwa inyoroshyangendo (amagare) bemerewe na Perezida wa Repubulika.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, ku wa 20 Ugushyingo 2020, yatangaje ko itegeko rigena ko abunzi bacyuye igihe bakomeza kuba bakora risohoka muri iki cyumweru kigiye gutangira.
Polisi yo muri Suwede ku wa kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020 yataye muri yombi Jean Paul Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Butare.
Kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020, Urukiko rwa Gisirikare (Military Court) i Kanombe ruraburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Maj (Rtd) Mudathiru na bagenzi be bagera kuri 30, baregwa gukorana n’umutwe w’abagizi ba nabi (P5) ubarizwa mu biyaga bigari.
Urukiko Rukuru rwa Nyanza, ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020, rwemeje kwanga ubujurire bwa Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Cassien Kayihura, bahamijwe icyaha cya Jenoside bagakatirwa igihano cyo gufungwa burundu.
Ubushinjacyaha Bukuru bwaregeye mu mizi Urukiko Rukuru, dosiye iregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bantu 18 bari mu mutwe MRCD-FLN, bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gutwikira abantu.
Mu rukiko uregwa n’urega baba bafite uburenganzira bwo kugaragara mu rukiko mu iburanisha ku kirego cyatanzwe. Uregwa ahabwa ubutumire buba bukubiyemo icyaha gikurikiranywe, itegeko rigihana n’urukiko rwaregewe, ahantu, umunsi n’isaha by’iburanisha.
Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse urubanza rwa Bernard Munyagishari uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe n’uko ataje mu rukiko aho umwunganizi we yari ari, kubera kwirinda Covid-19.
Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2020, Urukiko rurumva ubujurire bwa Bernard Munyagishari wakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Rukuru mu mwaka wa 2017, kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko byari byitezwe, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, Félicien Kabuga ushinjwa ibyaha bya Jenoside no gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko i La Haye mu Buholandi.
Kabuga Felicien, ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aritaba Urukiko rw’i Lahaye mu Buholandi ku nshuro ya mbere, nyuma y’uko agejejwe muri gereza y’urwo rukiko.
Paul Rusesabagina uregwa gushinga no gutera inkunga umutwe wa FLN wigambye ibitero byahitanye abaturage i Nyamagabe na Nyaruguru muri 2018, ntabwo yaburanye ku bijyanye n’igifungo cy’agateganyo yari yongerewe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu kwezi gushize.
Paul Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba, yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko urubanza rwe rwakwimurirwa mu cyumweru gitaha, kubera impamvu z’uko abunganizi babiri bamwunganira bavuye mu rubanza.
Mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu 2018 no mu iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rya 2019, gukuramo inda ntibyemewe, gusa harimo ingingo iteganya ukutaryozwa mu mategeko icyaha cyo gukuramo inda.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko umucuruzi Alfred Nkubili azakomeza gufungwa, mu gihe urubanza aregwamo uburiganya no kunyereza umutungo rwagombaga kuburanishwa ku tariki 5 Ugushyingo rwimuriwe ku itariki 27 Ugushyingo 2020.
Kuzungura ni uguhabwa uburenganzira n’inshingano ku mutungo n’imyenda by’uwapfuye. Guhera ku munsi izungura ryatangiriyeho, umuzungura, yaba uzungura ku bw’irage cyangwa ku bw’itegeko yitwa umuzungura iyo abyemeye.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwangiye Urayeneza Gerard wari umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango kuburanishirizwa aho akekwa ko yakoreye icyaha, kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yavuze ko gutabwa muri yombi kwa Mugenzi ari inkuru nziza kuko byereka abakoze Jenoside ko badashobora gucika ubutabera nk’uko babyibwiraga.
Amakuru aturuka mu Buholandi aravuga ko Polisi y’iki gihugu yataye muri yombi Umunyarwanda ariko utavugwa amazina, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyarwanda Félicien Kabuga ushinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yavanywe mu Bufaransa ajya gufugirwa muri Gereza y’Urukiko ruzamuburanisha i La Haye mu Buholandi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe amahame y’imyitwarire mu bacungagereza, CSP Thérèse Kubwimana, avuga ko hari abagororwa babarirwa mu bihumbi 18 hakenewe ko binjizwa muri gahunda yo kwegera abo bahemukiye bakabasaba imbabazi, kuko byagaragaye ko bivura abahemutse n’abahemukiwe.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Paul Rusesabagina uregwa kurema no gutera inkunga umutwe wa MRCD-FLN akomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30.
Urukiko Rukuru rw’i Nyanza ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020 ntirwaburanishije urubanza rw’ubujurire rwa Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien, bari barakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cya muri Jenoside.