Bizimana washakishwaga hamwe na Kabuga, byemejwe ko yapfuye muri 2000

Umushinjacyaha Mukuru Serge Blammertz w’Urwego IRMCT rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki 22 Gicurasi 2020 yemeje ko Bizimana Augustin wari ku rutonde rumwe na Kabuga Félicien, na Mpiranya Protais kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakekwaho, hashize igihe yarapfuye.

Urwo rwego ruravuga ko bikekwa ko Bizimana yapfuye muri Kanama 2000, mu gace ka Pointe Noire, muri Repubulika ya Kongo (Congo Brazaville).

Bizimana yari Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma yiyise iy’Abatabaazi ari na yo yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 1998, Bizimana yashinjwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ibyaha 13 bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gutsemba abantu, ubwicanyi, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, ndetse n’ibindii bikorwa bya kunyamaswa bitesha agaciro umuntu, byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bindi byaha yashinjwaga, Bizimana ashinjwa kuba ku isonga mu rupfu rw’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana, ndetse n’abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bwa LONI, ndetse n’ubwicanyi bwakorewe abasivili mu zahoze ari Perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu.

Kwemeza ko Bizimana yapfuye, ni umwe mu misaruro iri gutangwa n’iperereza ryimbitse kandi rikoresheje ikoranabuhanga uru rwego ruri gukora rufatanyije n’abayobozi mu Rwanda, Congo Brazaville, u Buholandi na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu mwaka ushize, uru rwego rwakoze ibizamini by’isano-muzi (DNA) ku bisigazwa by’umubiri w’umuntu byakuwe mu mva muri Pointe Noire.

Amaperereza yakozwe hamwe no kugereranya n’ibyavuze muri ibyo bizamini, byagaragaje ko uwo mubiri wari uw’undi muntu, ariko urwo rwego rukomeza kugenzura ibindi bimenyetso bifite aho bihuriye n’urupfu rwa Bizimana.

Ibyo ni byo byatumye kuri uyu wa Gatanu, urwo rwego rwemeza ko Bizimana yapfuye, bigakekwa ko yaba yarapfuye mu kwezi kwa Kanama umwaka wa 2000.

Urwo rwego (IRMCT), rushimira by’umwihariko Ikigo cy’u Buholandi gishinzwe gupima ibimenyetso (Netherlands Forensic Institute) ndetse na Laboratwari y’igisirikare cya USA ishinzwe gupima ibimenyetso n’isano-muzi, ku bw’ubufasha bahaye uru rwego kuri iki kibazo.

Ifatwa rya Kabuga Felicien ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, no kwemeza ko Bizimana yapfuye, bisobanuye ko ubu uru rwego rumaze gushyira ku ruhande abantu babiri muri batatu bashakishwaga cyane n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Mu bashakishwaga bakomeye, ubu hasigaye Protais Mpiranya, wahoze ayobora umutwe w’ingabo zari zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu, kandi uru rwego ruvuga ko na we rukomeje kumushakisha.

Urwo rwego kandi ruvuga ko rukomeje gushakisha abandi bantu batanu bashinjwe na ICTR, ari bo Fulgence Kayishema, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo.

Uru rwego rusaba ibihugu byose binyamuryango by’Umuryango w’Abibumbye, gushyira imbaraga mu bufatanye, mu rwego rwo guta muri yombi abo bagishakishwa kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Jean Bosco Siboyintore ukuriye ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda rishinzwe gukurikirana ababa hanze y’u Rwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko kuba byemejwe ko Bizimana Augustin washakishwaga n’ubutabera kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye, ari igihombo ku butabera. Soma iyo nkuru irambuye HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka