Vital Kamerhe wayoboraga ibiro bya Perezida muri RDC yitabye urukiko
Kuri uyu wa 11 Gicurasi, Vital Kamerhe wayoboraga Ibiro bya Perezida wa Congo Kinshasa yitabye urukiko, aho akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kunyereza asaga miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 48 z’Amafaranga y’u Rwanda, yari agenewe gukemura ibibazo byihutirwa mu gihugu.

Ni ubwa mbere yitabye urukiko, kuva yatabwa muri yombi, tariki ya 08 Mata 2020 mu murwa mukuru Kinshasa, aho yahise afungirwa muri gereza ya Makala iri i Kinshasa.
Vital Kamerhe ufatwa nk’inshuti ya hafi ya Perezifa Felix Tshisekedi, ari kumwe n’abandi bagabo babiri muri uru rubanza, bakekwaho kuba abafatanyacyaha. Muri bo harimo Bwana Samih Jamal, umucuruzi ukomoka mu gihugu cya Libani, uyu akaba ari we wari wahawe isoko ryo kubaka inzu zigera ku 4500, zirimo amacumbi rusange, yagombaga guturwamo n’abasirikare ndetse n’abapolisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Izi nzu, zagombaga gutwara asaga miliyoni 49 z’Amadorari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 46 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Hari kandi na Bwana Jeanot Muhima Ndoole, uyu akaba ashinzwe ibyinjira n’ibisohoka mu gihugu muri Perezidansi ya Congo Kinshasa, akaba akekwaho kunyereza asaga Miliyoni y’Amadorari ya Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyoni 940 z’Amafaranga y’u Rwanda. Bwana Muhima Ndoole, ngo ni we wagombaga gukurikirana ibijyanye no gusorera ibikoresho byagombaga kwinjira bizakoreshwa mu kubaka izo nzu, ndetse akamenya n’ibijyanye no kubigeza aho zizubakwa.
Amakuru Kigali Today ikesha BBC, avuga ko uru rubanza ruca imbonankubone kuri Televiziyo, aho abaturage benshi bashobora kurukurikirana.
Ababuranira Vital Kamerhe bavuga ko ibyo birego byose nta shingiro bifite, bagasaba urukiko ko rwakwigana uru rubanza ubushishozi.
Inkuru zijyanye na: Vital Kamerhe
- Byemejwe ko Raphael Yanyi wayoboye urubanza rwa Vital Khamerhe yishwe akubiswe ikintu ku mutwe
- Vital Kamerhe na bagenzi be basabiwe gufungwa imyaka 20
- Vital Kamerhe na bagenzi be bakomeje guhakana ibyo kunyereza miliyoni 50 z’amadorari
- Raporo ya muganga yemeje ko Raphael Yanyi waburanishaga urubanza rwa Vital Kamerhe yishwe arozwe
- RDC: Raphael Yanyi waburanishaga urubanza rwa Vital Kamerhe yitabye Imana
- Vital Kamerhe yabwiye urukiko ko ntaho ahuriye na miliyoni 50 z’Amadolari ashinjwa kunyereza
- RDC: Urubanza rwa Vital Kamerhe rwimuriwe ku itariki ya 25 Gicurasi 2020
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|