Kabuga Félicien ni muntu ki, kuki yashakishwaga?

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Kabuga Félicien, ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akanakekwaho kuba umwe mu baterankunga bayo bakomeye, yakiriwe neza n’Abanyarwanda batari bake, by’umwihariko n’Ubushinjacyaha.

Kabuga yafashwe ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, afatirwa mu Bufaransa n’Igipolisi cyaho, nyuma yo kumushakisha ku bufatanye na Polisi y’u Bubiligi, u Bwongereza ndetse n’Urwego rwasigariyeho icyari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda na Yugoslavia (IRMCT).

Ubuzima bwa Kabuga mu myaka 26 ishize bwaranzwe no kwihishahisha mu bihugu binyuranye, abifashijwemo n’inzego zitandukanye ndetse n’abana be.

Mbere yo kuvuga ku buzima bwe, ubundi kabuga Felicien ni muntu ki?

Amakuru make agaragara mu kirego cye, agaragaza ko Kabuga yavutse mu 1935, avukira ahitwa Mugina, mu cyahoze ari Komini Mukarange, Perefegitura ya Byumba.

Abaturanyi bo mu muryango we mugari, babwiye Kigali Today / KT Press, ko ako gace ubu hasigaye ari mu Kagari ka Gatenga, Umurenge wa Mukarange, Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Kwitwa “umuterankunga wa Jenoside”, Kabuga yari umucuruzi ukomeye wabanaga bya hafi n’umuryango wa Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda. Yagize uruhare mu ishingwa rya komite y’agateganyo y’ikigega cy’umutekano w’igihugu (“Comité Provisoire du Fonds de Défense Nationale – FDN”), ayibera umuyobozi, ndetse anaba umuyobozi wa komite nyobozi ya radiyo/televiziyo RTLM.

Kabuga kandi yari umurwanashyaka w’ishyaka ryari ku butegetsi (MRND), rya Perezida Habyarimana, ndetse n’umutwe w’urubyiruko wari urishamikiyeho waje no gushyira mu bikorwa Jenoside.

Kabuga kandi yari umuterankunga w’imena w’iyo mitwe yose, ndetse n’umuterankunga w’ibikorwa byayo byo gutegura, gutera inkunga no gushyira mu bikorwa Jenoside, ibikorwa yahaye imbaraga cyane hagati ya 1990-1994.

Inyandiko y’ikirego cye hari aho igira iti “Mu bindi, uyu mugambi wabibye urwango, irondabwoko no gutsemba Abatutsi, gutoza umutwe witwaza intwaro, no gukora urutonde rw’abantu bagomba kwicwa.

Kabuga avugwaho gutegura, gushishikariza no kwitabira ubwicanyi mu gusohoza uwo mugambi”.

Ni yo mpamvu kuva muri Mata kugera muri Kamena, ku itegeko rya Kabuga, ku bufatanye na Guverinoma y’inzibacyuho, hamwe n’Interahamwe, bahagarikiye banagenzura abayobozi b’inzego z’ibanze hamwe n’abaturage bishe Abatutsi mu gihugu hose.

Icyo kirego kiti “Kuva muri Mata 1994, abo bayobozi hamwe n’uwo mutwe n’ingabo, bategetse banitabira ubwicanyi bwibasiye Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye uwo mugambi mu Rwanda hose. Kabuga yari azi ubu bwicanyi ariko ntiyigeze akoresha imbaraga ze ngo abuhagarike”.

Bigaragara ko Kabuga n’abo bari bafatanyije bari bafite uburyo bukomeye bwabafashaga gutanga amategeko akubahirizwa, ari bwo radiyo/televiziyo RTLM ndetse n’ikinyamakuru Kangura, bivugwa ko Kabuga ari we wari warabishoyemo imari.

“Mu nama yo gukusanya imisanzu ya RTLM, Kabuga yavuze ko RTLM yagombaga kuba radiyo ya “Hutu Power”. Mu Ugushyingo 1993, no muri Gashyantare 1994, Kabuga yahamagajwe n’uwari Minisitiri w’Itangazamakuru, amusaba guhagarika gukwirakwiza ubutumwa bugamije guhembera inzangano".

Bivugwa kandi ko kuva mu 1992, binyuze muri Kompanyi ya Kabuga yitwaga ETS, byavuzwe ko yatumije amatoni y’imihoro, amasuka ndetse n’ibindi bikoresho by’ubuhinzi, byakekwaga ko byari kwifashishwa nk’intwaro mu gihe cy’ubwicanyi.

Hiyongeraho kandi ko Kabuga yaba yaratanze ibikoresho ku Nterahamwe, harimo gutanga intwaro, impuzankano, no kuzitwara mu modoka ze.

Muri Werurwe 1993, bivugwa nanone ko Kabuga yatumije imihoro 5000 muri Kenya.

Bivugwa kandi ko muri Jenoside hagati, Kabuga yakomeje gushka izindi nkunga, mu rwego rwo gukomeza umugambi we.

Bivugwa ko Kabuga yayoboye komite y’ikigega gishinzwe umutekano w’igihugu, mu rwego rwo gushaka inkunga ya Leta y’inzibacyuho mu gutsemba Abatutsi. Icyo kigega cyashyizweho tariki 25 Mata 1994.

Raporo ikubiyemo ikirego cye, ivuga ko icyo kigega cyari cyashyiriweho kugura intwaro, imyambaro ndetse n’imodoka byo gufasha Interahamwe, ndetse no gukwirakwiza intwaro hirya no hino mu gihugu.

“Kabuga yagizwe umuyobozi wa komite y’agateganyo y’icyo kigega, ndetse ni nawe wari wemewe nk’’umusinyateri’ kuri konti z’ikigega”.

Kwihisha imyaka 26

Nkuko bigaragazwa n’inyandiko yemewe n’amategeko, Kabuga yasabye ubuhungiro mu Busuwisi ku itariki ya 22 Nyakanga 1994, kuri viza yemewe. Yaje kugarurwa mu Rwanda ku itariki ya 18 Kanama 1994, ariko abasha guhita ahungira i Kinshasa muri RDC, mnbere y’uko ihuriro ry’Abanyarwanda babaga mu Busuwisi ritanga ikirego kuri we.

Igihugu cy’u Busuwisi cyishyuye urugendo rwe n’abana be barindwi, ku mafaranga 21,302 y’Amasuwisi.

Raporo ivuga ko “Uretse ibyo, mbere yo kwirukanwa, bigaragara ko yabashije kubona uko ajya muri banki yari iri i Geneve, abasha kubikuramo amafaranga”.

Tariki ya 18 Nyakanga 1997, yacitse umukwabu wo kumuta muri yombi wari wiswe “Naki”, wakorewe ahitwa Karen mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Bivugwa ko umupolisi w’Umunyakenya yaretse Kabuga akigendera.

Nkuko abagenzacyaha ba ICTR babivuga, Kabuga ngo yaba yarahawe umutekano n’uwari Perezida wa Kenya Daniel Arap Moi. Muri Mata 1998, bivugwa ko Kabuga yagaragaye mu nzu yari iya mwisywa wa Perezida Moi, yari yegeranye n’iy’umuhungu wa Moi.

According to ICTR investigators, Kabuga was reported to be protected Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gukurikirana intwaro zaguzwe n’umutwe witwaraga gisirikare wa Leta y’u rwanda, bivugwa ko Kabuga yagaragaye mu burasirazuba bwa Asia muri Nzeri 1998. Nyuma muri 2000, bivugwa ko yahise ajya mu Bubiligi, aho bivugwa ko umugore we atuye.

Tariki ya 11 Kamena 2002, Leta zunze ubumwe za Amerika, zatangije ubukangurambaga mu itangazamakuru bwo guta muri yombi Kabuga, ndetse ubwo bukangurambaga bwaje no kugera ku gihembo cya ,iloyoni eshanu z’amadolari ya Amerika, ku muntu wari gutanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyo ukoresheje nabi ubuzima Imana yaguhaye,nawe birakugaruka.Nkuko Yesaya 48:18,amahoro nyakuri tuyahabwa no kumvira amategeko y’Imana.Kandi bikazatuma tuzuka ku Munsi wa nyuma,Imana ikazaduha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Uyu Kabuga yicishije million y’abantu. Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 18-05-2020  →  Musubize

Nibyizakubayafashwe naryozwe ibyoyakoz Nana dinar ever ego urwandarurashoboye

Ismaei yanditse ku itariki ya: 17-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka