Urupfu rwa Bizimana ni igihombo ku butabera – JB Siboyintore

Jean Bosco Siboyintore ukuriye ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda rishinzwe gukurikirana ababa hanze y’u Rwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko kuba byemejwe ko Bizimana Augustin washakishwaga n’ubutabera kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye, ari igihombo ku butabera.

Yabitangaje nyuma y’uko Urwego IRMCT rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rutangarije ko Bizimana Augustin wari ku rutonde rw’abashakishwa cyane kubera uruhare muri Jenosidenyakorewe Abatutsi, yapfuye mu kwezi kwa Kanama 2000, akaba yaraguye muri Kongo Brazaville.

Mu kiganiro kigufi Siboyintore yagiranye na Radiyo Rwanda, yavuze ko kuba Bizimana atagaragaye imbere y’ubutabera ngo aryozwe ibyo yakoze ari ikibazo, kuko iyo umunyacyaha adakurikiranywe ngo amategeko amubaze ibyo akekwaho, apfa nk’umwere.

Siboyintore yavuze ko umuntu nka Bizimana wahoze ari Minisitiri w’Ingabo mu gihe cya Jenoside, ubutabera bwifuzaga kuba yagezwa imbere y’urukiko akaburana akabazwa ibyaha akurikiranyweho.

Yagize ati “Ni yo mpamvu rero kiba ari igihombo mu itanga ry’ubutabera, abatangabuhamya baba barabajijwe, abakorewe icyaha baba bakeneye ubutabera, ni yo mpamvu iyo umuntu apfuye yakurikiranwaga kiba ari igihombo cy’ubutabera. Ni na yo mpamvu iyo ubutabera budatangiwe igihe, ibintu nk’ibi bikunda kubaho. Twavuga ko dosiye ye nta kindi kiba gisigaye ni ukuyishyingura”.

Yavuze ko dosiye ya Bizimana ubu igiye gushyingurwa kandi ko urwego rwari rushinzwe kumushakisha ari rwo ruzayishyingura kuko biri mu nshingano zarwo.

Siboyintore yavuze ko hari hashize igihe hari amakuru avuga ko Bizimana yapfuye, ariko ko nta gihamya cyayo cyari gihari.

Yavuze ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, kugira ngo niba koko yarapfuye habe hari ibintu bifatika, byizewe ko yapfuye koko.

Ati “Kuba urupfu rwe rwemejwe, twari dusanzwe tuzi ko biriya bipimo birimo gukorwa, ndetse hari n’ibyo u Rwanda rwagizemo uruhare, icyo twari dutegereje ni uko hemezwa ko yapfuye koko, cyangwa ko akiriho.

Kuba rero byemejwe ko yapfuye, ibyo birumvikana ko mu mategeko iyo umuntu apfuye ikurikiranacyaha rirahagarara, akaba ari cyo kigiye gukurikiraho”.

Siboyintore yavuze ko Bizimana yari ku rutonde rw’abashakishwa, ariko ko amakuru yaje kugaragaza ko yaba yarapfuye, gusa ngo ayo makuru ntiyari ahagije ngo hemezwe ko yapfuye, kuko hagombaga gukorwa iperereza, ryo kumenya ngo yaguye he, yashyinguwe he, ... ari na yo mpamvu byafashe igihe kirekire, kuko amakuru yavugaga ibihugu bibiri ntahurize ku gihugu yaguyemo n’aho ashyinguye.

Yavuze ko ibi byaje gutuma hakorwa iperereza ryimbitse bajya gushaka aho ashyinguye, hafatwa umubiri w’uvugwa ko ari Bizimana, bafata ibizamini bya DNA hapimwa abo bafitanye amasano (ababyeyi be, abana be, …), ku buryo hapimwe ibizamini bikoherezwa mu Buholandi nyuma bikoherezwa muri USA, ndetse n’abatangabuhamya bagiye babazwa.

Yavuze ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwagiye bukorana n’Urwego IRMCT rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, kugira ngo iki cyemezo kigerweho.

Ati “Ni ukuvuga ngo hagiye hakorwa amaperereza ku buryo bwimbitse ndetse no ku buryo budashidikanywaho, na cyane ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda ndetse n’Urukiko Mpuzamahanga, twagiye twakira amakuru menshi y’abantu bashakishwaga, ariko bakagenda bakina amayeri y’uko bapfuye, ariko bikagaragara ko bakiriho. Ni yo mpamvu twagombaga kubyitondera kugira ngo noneho bitangazwe byizewe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka