Passport urukiko runyitirira si iyanjye kuko iriho umukono wa Bruce Lee – Isabel dos Santos

Isabel dos Santos, umugore wa mbere ukize muri Afurika nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Forbes mu kwezi kwa mbere 2020, yari afite miliyari zisaga ebyiri z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 1,870 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Leta ya Angola ivuga ko myinshi mu mitungo afite yayikuye mu mafaranga yanyereje ubwo umubyeyi we, Jose Eduardo dos Santos, yari akiri perezida, akaza kumuha kuyobora Minisiteri.

Mu kwezi kwa Mutarama 2020, abacamanza muri Angola bamushinje kuba yaranyereje agera kuri miliyari y’Amadolari, ni ukuvuga asaga miliyali 900 z’Amafaranga y’u Rwanda, akaba ngo yarayakuye muri Sosiyete ya Leta ikora ibijyanye na peteroli. Ibi byatumye imitungo ye iri muri Angola na Portugal ifatirwa.

Isabel dos Santos
Isabel dos Santos

Isabel dos Santos, yasabye ko imitungo ye yafatiriwe yakongera akayisubizwa, kuko ngo afite ibimenyetso by’uko Leta ya Angola ndetse n’inkiko zaho, zaremye ibimenyetso kugira ngo bimwegekeho ibyaha atigeze akora. Atanga urugero ko zimwe mu mpapuro bamuremeye, zigahabwa urukiko, hari ibyo bibeshye none bikaba bibatamaje. Aha, avuga ko urupapuro rw’inzira (Passport) yahawe urukiko itari iye, kuko ahagomba kujya umukono we, hari umukono w’Umuyapani, wamenyekanye mu mikino njyarugamba (arts martiaux) ndetse na za films zinyuranye witwaga Bruce Lee, wapfye mu mwaka wa 1973.

Iyo ubajije Internet, ikwereka ko Bruce Lee ari uku yasinyaga
Iyo ubajije Internet, ikwereka ko Bruce Lee ari uku yasinyaga

Isabel dos Santos, asaba ko ibimenyetso nk’ibi byashingirwaho hateshwa agaciro imyanzuro n’ibihano yafatiwe n’inkiko muri Angola, kuko nta kuri kubirimo.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka